Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanya Arabie Saoudite Barashaka Kurushaho Gushora Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Abanya Arabie Saoudite Barashaka Kurushaho Gushora Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 February 2025 11:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kane mu Rwanda hageze itsinda ry’abanya Arabie Saoudite baje kureba ahari amahirwe yo gushoramo imari.

Bayobowe na Hassan Alhwaizy usanzwe uyobora Ihuriro ry’abacuruzi bo mu bwami bwa Arabie Saoudite.

Amakuru agaragara ku rukutarwa X rw’Urugaga Nyarwanda rw’abikorera ku giti cyabo, PSF, avuga ko bariya bashoramari bazaganira na bagenzi babo bo mu Rwanda ku byo babona ko bafatanya mu ishoramari ryagutse kurushaho.

Bazaganira kandi n’abandi bayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’igihugu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

U Rwanda rusanganywe umubano mwiza na Arabie Saoudite ndetse muri Kamena, 2021, uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yasinyanye amasezerano na mugenzi we witwa Ahmed Bin Abdul Aziz Kattan yiswe General Cooperation Agreeement .

Ni amasezerano yo kurushaho gukorana hagati ya  Kigali na Riyadh mu nzego zitandukanye.

Impande zombi zisanganywe ubufatanye mu buvuzi, uburezi no mu guteza imbere ingufu n’ibikorwa remezo.

Muri iki gihe ariko, hari intego zo kubwagurira no mu ikoranabuhanga, urwego rw’imari, ubukerarugendo no mu bucuruzi.

Jeanne Françoise Mubiligi uyobora Urugaga Nyarwanda rw’abikorera ku giti cyabo ni we wakiriye abo bashyitsi ndetse abategurira umusangiro wabereye muri Kigali Marriot Hotel.

- Advertisement -

Ba rwiyemezamirimo 25 bo muri Arabie Saoudite nibo bari mu Rwanda muri urwo ruzinduko rwo kwagura ubucuruzi.

Bazanywe n’indege yabo mu ruzinduko rugomba no kugera muri Kenya na Tanzania.

Biteganyijwe ko bazasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi bagasobanurirwa ibyabaye mu Rwanda mu myaka myinshi yatambutse.

Kuri gahunda ibagenza, hari ho ko bazagirana inama na bagenzi babo bo mu Rwanda binyuze mu kiswe Saudi-Rwandan Business Forum bakazayunguranamo ibitekerezo by’uko bacuruzanya bunguka.

Hazasinywa kandi amasezerano y’imikoranire mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi, ubuhinzi n’ubukerarugendo.

TAGGED:AbacuruziArabiefeaturedPSFSaouditeUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibiganiro Byo Guhagarika Intambara Ya Ukraine Biri Hafi
Next Article Ubumenyi Ni Isoko Yo Kurandura Imirire Mibi Mu Muryango Nyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Perezida Wa Guinea Conakry Yaraye Yakiriwe N’Abaturage Be Baba Mu Rwanda

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?