Kuri uyu wa Kane mu Rwanda hageze itsinda ry’abanya Arabie Saoudite baje kureba ahari amahirwe yo gushoramo imari.
Bayobowe na Hassan Alhwaizy usanzwe uyobora Ihuriro ry’abacuruzi bo mu bwami bwa Arabie Saoudite.
Amakuru agaragara ku rukutarwa X rw’Urugaga Nyarwanda rw’abikorera ku giti cyabo, PSF, avuga ko bariya bashoramari bazaganira na bagenzi babo bo mu Rwanda ku byo babona ko bafatanya mu ishoramari ryagutse kurushaho.
Bazaganira kandi n’abandi bayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’igihugu.
U Rwanda rusanganywe umubano mwiza na Arabie Saoudite ndetse muri Kamena, 2021, uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yasinyanye amasezerano na mugenzi we witwa Ahmed Bin Abdul Aziz Kattan yiswe General Cooperation Agreeement .
Ni amasezerano yo kurushaho gukorana hagati ya Kigali na Riyadh mu nzego zitandukanye.
Impande zombi zisanganywe ubufatanye mu buvuzi, uburezi no mu guteza imbere ingufu n’ibikorwa remezo.
Muri iki gihe ariko, hari intego zo kubwagurira no mu ikoranabuhanga, urwego rw’imari, ubukerarugendo no mu bucuruzi.
Jeanne Françoise Mubiligi uyobora Urugaga Nyarwanda rw’abikorera ku giti cyabo ni we wakiriye abo bashyitsi ndetse abategurira umusangiro wabereye muri Kigali Marriot Hotel.
Ba rwiyemezamirimo 25 bo muri Arabie Saoudite nibo bari mu Rwanda muri urwo ruzinduko rwo kwagura ubucuruzi.
Bazanywe n’indege yabo mu ruzinduko rugomba no kugera muri Kenya na Tanzania.
Biteganyijwe ko bazasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi bagasobanurirwa ibyabaye mu Rwanda mu myaka myinshi yatambutse.
Kuri gahunda ibagenza, hari ho ko bazagirana inama na bagenzi babo bo mu Rwanda binyuze mu kiswe Saudi-Rwandan Business Forum bakazayunguranamo ibitekerezo by’uko bacuruzanya bunguka.
Hazasinywa kandi amasezerano y’imikoranire mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi, ubuhinzi n’ubukerarugendo.