Igice cya marathon cy’isiganwa mpuzamahanga ryitwa Kigali Peace Marathon ryabereye mu Mujyi wa Kigali cyatsinzwe ahanini n’abanya Kenya kuko ari bo bihariye imyanya 10 ya mbere.
Umunya Kenya witwa Umunya Kenya George Onyancha niwe watwaye Marathon yuzuye.
Ku ikubitiro umunya Kenya niwe waje ku mwanya wa mbere w’abirutse igice cya Marathon (Half Marathon), uwo akaba yitwa Kennedy Kipyeko.
#KigaliMarathon2023
Kenyan George Onyancha won the Kigali International Peace Marathon 2023 in the men’s Full Marathon.
He finished in 3rd place last year. #RBANews#KIPM2023. . pic.twitter.com/NNEc0zYNaR— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) June 11, 2023
Abagore bo muri Kenya nabo baje mu myanya ya mbere kuko mu bagore 10 baje ku mwanya wa mbere mu kiciro cya Marathon, abagore bo muri Kenya bakurikiranye ari batanu, uhereye ku wa mbere.
Abo ni Winflidah Molaa Moseti, Lelei Lilian, Suzan Chembai Aramisi, Gaspole Atelana Napule na Sheila Chepkirui.
Uretse abasiganwa muri marato no mu gice cya marato, hari n’abasiganwa mu buryo bwo kwishimisha buzwi nka Run for Peace.
Abasiganwa baturutse mu bihugu 48.
Marathon yuzuye barayiruka ibilometero 42.195 n’aho marathon y’igice(half marathon) ni ibilometero 21.097 n’aho abiruka bagamije kwishimisha no kugorora ingingo bo bariruka ibilometero 10.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa, Minisitiri w’ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Marie Solange Kayisire, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana ndetse n’umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije Juliet Kabera.