Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze abantu batatu(3) bakoresha YouTube rubakurikiranyeho gukoresha ibiganiro ufite ubumuga bwo mu mutwe mu nyungu zabo.
Abafashwe ni batatu barimo babiri bakomoka muri Uganda ari bo Kembabazi Racheal w’imyaka 31 y’amavuko ufite urubuga yise Connect With Uganda, Mayanja Muwanguzi Lawrence w’imyaka 28 ufite urwitwa UG Connect n’Umunyarwanda witwa Xavier Niyibizi w’imyaka 27 y’amavuko ufite urubuga rwitwa Nexo Adventure.
Bose bafashwe taliki 10, Kanama, 2023 bafatiwe muri imwe muri hoteli z’i Kigali muri Kimihurura ya Gasabo.
Amakuru avuga ko abagenzacyaha basanze bariya bantu bari gukoresha uriya muntu ufite ubumuga bwo mu mutwe[tutari buvuge amazina cyangwa ngo tumutangaze isura]ikiganiro rwihishwa.
Ikindi ni uko Kembabazi Racheal yari aje mu Rwanda inshuro eshatu gukoresha uriya muntu ikiganiro.
Mu nshuro ebyiri zabanje, yamusangaga mu Karere ka Gisagara iwabo.
Ni mu Murenge wa Kibirizi, Akagari ka Ruturo, Umudugudu wa Gatongati.
Yanze ko bakomeza gukoranira ibiganiro iyo iwabo ahitamo kumuzana i Kigali muri hoteli.
Taarifa yabajije umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B.Murangira niba u Rwanda ruzakurikirana abo banyamahanga cyangwa ruzabaha igihugu cyabo, asubiza ko amategeko aruha uburenganzira bwo kugenza no kuburanisha ibyaha byose byakorewe ku butaka bwarwo.
Ati: “RIB ifite uburenganzira bwo gukurikirana ibyaha byakorewe ku ifasi y’u Rwanda. Inkiko z’u Rwanda kandi nazo zifite ububasha bwo guhana umuntu wese wakoreye icyaha k’ubutaka bw’u Rwanda.”
Ubugenzacyaha buvuga ko ibikorwa nk’ibyo ari ivangura rishingiye k’ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri.
Amategeko abihana ataganywa mu ngingo ya 163 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ivuga ko ukora igikorwa kibangamira umuntu umwe cyangwa abantu benshi hashingiwe ku bumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri; aba akoze icyaha.
Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyo ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
Itegeko rirangera umuntu ufite ubumuga…
Ingingo yaryo ya 3 y’Itegeko No 01/2007 ryo kuwa 20/01/2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange iteganya ko: “Umuntu ufite ubumuga wese afite uburenganzira bungana n’ubw’abandi imbere y’amategeko, agomba kubahwa no guhabwa agaciro bikwiye ikiremwa muntu”.
Ingingo yaryo ya 27 iteganya ko: “Umuntu wese ukoreye umuntu ufite ubumuga icyaha cy’ivangura cyangwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ahanishwa igihano gisumba ibindi mu biteganywa n’ingingo z’igitabo cy’amategeko ahana n’iz’amategeko yihariye ku birebana n’icyo cyaha”;
Ibi bikorwa usibye kuba bihanwa n’amategeko bibangamiye Itegeko Nshinga mu ngingo yayo ya16 ivuga ku kurindwa ivangura, bibangamiye kandi amasezerano mpuzamahanga arengera abafite ubumuga yitwa United Nations Convention on the Rights of Persons with Disabilities yashyizweho umukono n’u Rwanda mu mwaka wa 2008.
Abakoresha YouTube nibo bashyirwa mu majwi…
Ubugenzacyaha buvuga ko muri iki gihe hari ibigaragara kuri social media cyane cyane kuri Youtube byerekana abantu bitwikira umutaka w’UBUVUGIZI bwo gufasha abantu bafite ubumuga ariko bari kubakoresha mu nyungu bwite bashaka kugwiza ababareba.
Ni icyaha bita Online Exploitation Against People with Disabilities.
Impamvu ituma biba icyaha gikomeye ni uko umusaruro uva mu baza kureba uwo muntu udasanzwe no kumva ibyo avuga, ujya mu mufuka wa nyiri YouTube bityo akungukira mu ntege nke z’uwo muntu.
RIB ivuga ko kugeza ubu hari YouTubes 14 zikora ibikorwa byo gusura abantu bafite ibibazo byo mu mutwe baba hirya no hino mu Rwanda.
Kubera ko ari isoko y’amafaranga, hari ubwo YouTube imwe isura umuntu nk’uwo inshuro zigera cyangwa zirenga eshanu.
Uretse amafaranga, ngo nta kindi baba bitayeho.
Ubugenzacyaha busaba Abanyarwanda kubaha ikiramwamuntu aho kiva kikagera kandi bakirinda gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buhabanye n’amategeko.
Bwibutsa buri wese ko nta muntu usumba amategeko.