Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’inkunga ingana ba miliyoni 19,5 z’ama Euros izakoresha mu rwego rw’ubutabera.
Ni igice cy’inkunga ndende ingana na miliyoni 260 z’ama Euros bemereye u Rwanda ngo ruzayikoreshe mu rwego rw’ubutabera.
Yasinywe hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, iy’Ubutabera ndetse uhagariraye Umuryango w’Ubumwe w’Uburayi mu Rwanda Madamu Belén Calvo Uyarra.
Hakubiyemo ko ariya masezerano azafasha mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge by’umwihariko mu bantu bari kugororerwa mu Magororero atandukanye.
Miliyoni 19,5 z’amayero zasinyiwe kuri uyu wa Mbere taliki 31, Nyakanga, zizagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge, amategeko n’izindi nzego.
Minisiteri y’ubutabera niyo uzawushyira mu bikorwa binyuze mu nzego zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Polisi y’Igihugu, Ubushinjacyaha na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu bikazakorwa mu myaka itatu iri imbere.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yashimye umusanzu w’u Burayi mu gushyigikira iterambere ry’ubutabera mu Rwanda.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uriya Muryango washyigikiye kandi uteza imbere urwego rw’ubutabera mu Rwanda.
Yemeza ko bizakomezaga mu gihe u Rwanda rukomeje kugana mu cyerekezo 2050.
Ati “Tuzakomeza gushyigikira urugendo rw’u Rwanda mu kubaka sosiyete idaheza, kubaka ubutabera ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge.”
Ambasaderi Uyarra avuga ko umubano n’ubufatanye byiza biri hagati y’abo ahagarariye n’u Rwanda uzakomeza kubakirwa mu nzego zitandukanye zirimo ubutabera, uburezi, ubuvuzi n’izindi.
Muri izi miliyoni 19,5 z’amayero harimo izigera kuri miliyoni 12,2 zizakoreshwa mu bijyanye no kubaka ubushobozi mu bumenyi n’ubunyamwuga mu nzego zirimo RIB, Polisi, Ubushinjacyaha na NCHR.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, hazakoreshwa miliyoni €4,9, azakoreshwa mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe abantu bafunze.
Ku rundi ruhande miliyoni €2 zizakoreshwa mu gushyigikira ijwi rya Sosiyete Sivile, kubazwa inshingano ndetse no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko urwego rw’ubutabera ari rwo rw’ingenzi mu kubaka sosiyete idaheza kandi igendera ku mategeko.
Yavuze ko buriya bufatanye butangije igika gishya hagati y’Ubumwe bw’Uburayi n’u Rwanda kandi ngo bi intambwe izakomeza.