Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyaburayi Bemereye u Rwanda Ayo Gukoresha Mu Butabera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abanyaburayi Bemereye u Rwanda Ayo Gukoresha Mu Butabera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 July 2023 3:55 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano  y’inkunga ingana ba miliyoni 19,5 z’ama Euros izakoresha mu rwego rw’ubutabera.

Ni igice cy’inkunga ndende ingana na miliyoni 260 z’ama Euros bemereye u Rwanda ngo ruzayikoreshe  mu rwego rw’ubutabera.

Yasinywe hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, iy’Ubutabera ndetse uhagariraye Umuryango w’Ubumwe w’Uburayi mu Rwanda Madamu Belén Calvo Uyarra.

Hakubiyemo ko ariya masezerano azafasha mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge by’umwihariko mu bantu bari kugororerwa mu Magororero atandukanye.

Miliyoni 19,5 z’amayero zasinyiwe kuri uyu wa Mbere taliki 31, Nyakanga, zizagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge, amategeko n’izindi nzego.

Minisiteri y’ubutabera niyo uzawushyira mu bikorwa binyuze mu nzego zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Polisi y’Igihugu, Ubushinjacyaha na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu bikazakorwa mu myaka itatu iri imbere.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yashimye umusanzu w’u Burayi mu gushyigikira iterambere ry’ubutabera mu Rwanda.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uriya Muryango washyigikiye kandi uteza imbere urwego rw’ubutabera mu Rwanda.

Yemeza ko bizakomezaga mu gihe u Rwanda rukomeje kugana mu cyerekezo 2050.

Ati “Tuzakomeza gushyigikira urugendo rw’u Rwanda mu kubaka sosiyete idaheza, kubaka ubutabera ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge.”

Ambasaderi Uyarra avuga ko umubano n’ubufatanye byiza biri hagati y’abo ahagarariye n’u Rwanda uzakomeza kubakirwa mu nzego zitandukanye zirimo ubutabera, uburezi, ubuvuzi n’izindi.

Muri izi miliyoni 19,5 z’amayero harimo izigera kuri miliyoni 12,2 zizakoreshwa mu bijyanye no kubaka ubushobozi mu bumenyi n’ubunyamwuga mu nzego zirimo RIB, Polisi, Ubushinjacyaha na NCHR.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, hazakoreshwa miliyoni €4,9, azakoreshwa mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe abantu bafunze.

Ku rundi ruhande miliyoni €2 zizakoreshwa mu gushyigikira ijwi rya Sosiyete Sivile, kubazwa inshingano ndetse no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko urwego rw’ubutabera ari rwo rw’ingenzi mu kubaka sosiyete idaheza kandi igendera ku mategeko.

U Rwanda rwahawe amafaranga yo kurufasha gukomeza gutunganya ubutabera

Yavuze ko buriya bufatanye butangije igika gishya hagati y’Ubumwe bw’Uburayi n’u Rwanda kandi ngo bi intambwe izakomeza.

TAGGED:featuredInkungaRwandaUburayiUbutabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyarugenge: Hagiye Kubakwa Irerero Rizuzura Mu Mezi Abiri
Next Article Niger: Abafashe Ubutegetsi Bafunze Umuhungu W’Uwahoze Ari Perezida
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?