Mu mukwabo wiswe Usalama VII wakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na RIB hafashwe abantu 36 barimo abanyamahanga 12. Bafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo ubucuruzi bw’ibikoresho butubahirije amategeko birimo amabuye y’agaciro, imyenda, amavuta, imiti, ibiribwa n’ibindi.
Taarifa yemenye ko mu bafashwe harimo abafatanywe urumogi.
Umuyobozi muri RIB ushinzwe kurwanya ibyaha, Jean Marie Vianney Twagirayezu yabwiye itangazamakuru ko kugira ngo bariya bantu bafatwe byaturutse ku bufatanye n’abaturage.
Yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko umuntu wese uzinjira mu byaha azafatwa, akagezwa mu nzego zibishinzwe akaba yagezwa imbere y’ubutabera.
Avuga ko mu bafashwe harimo abanyamahanga bo mu bihugu bitandukanye.
Umuyobozi wa Ikigo gishinzwe kurengera abaguzi Béatrice Uwumukiza yavuze ko abakiliya bagombye kujya birinda kugura ibintu batabanje kureba niba byujuje ubuziranenge, niba bifite itariki bizarangiriraho bityo bakirinda guhubuka ngo bagure ikintu ejo gishobora kubahombya bigaragaye ko cyari magendu.
Umwe mu bayobozi mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, witwa Lazare Ntirenganya avuga ko mu Cyumweru bamaze bakora iriya Operation yiswe Usalama bafashe ibintu byinshi birimo amata, imitobe, ifu y’ubugari n’ibindi.
Baje kubona ko muri byo hari bimwe biba byaravanywe ku isoko, ibindi bitagaragaza mu by’ukuri ibinyabutabire bibigize bityo Abanyarwanda bamwe bakabigura batabanje gusoma ngo babone amakuru nyayo y’ibibigize.
Nawe yasabye Abanyarwanda kujya bashishoza bakamenya niba ibyo bagiye kugura byujuje cyangwa bitujuje ubuziranenge.
Ntirenganya ati: “ Hari n’abagurira imiti ahantu hadafitiwe uburenganzira, ugasanga baguze imiti ishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko iyo Abanyarwanda bakoresheje imiti itujuje ubuziranenge cyangwa bagakoresha ikindi kintu icyo ari cyo cyose kitujuje ubuziranenge…bihungabanya umutekano wabo bityo Polisi ikaba iba igomba kubyinjiramo.
Avuga ko biri mu nshingano zayo gukurikirana ikintu cyose gishobora gushyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga.
Ati: “ Ibi byose iyo bije biri buhungabanye umutekano w’Abanyarwanda Polisi ihita ibyinjiramo. Abasigaye bafite ibintu bitubahirije amategeko bagomba kumenya ko hari inzego zishinzwe kuzabafata.”
Avuga ko bagomba kumenya ko hari irindi jisho ribareba kandi ntiribareba ari ryonyine.
Yabasabye kwisuzuma bakamenya amategeko agenga ibyo bakora.
CP Kabera yavuze ko niba hari abandi Banyarwanda bafite ibikoresho nka biriya bagombye kwibwiriza bakabigeza ku nzego bireba kandi bakibuka ko gucuruza uhomba bidakwiye.
Amakuru Taarifa ifite yerekana ko ibinyobwa byafashwe muri uriya mukwabo bifite agaciro ka Frw 1,690,000, amavuta ya mukorogo afite agaciro ka Frw 42, 500, ibiribwa bitujuje ubuziranenga bifite agaciro ka Frw 1,613,900 ndetse n’imiti ifite agaciro ka Frw 32,500.
Hafashwe kandi amashashi afite agaciro ka Frw 10,200, intsinga zitujuje ubuziranenge zifite agaciro ka Frw 7500, ndetse n’amabuye y’agaciro ya gasegereti afite agaciro ka Frw 80 000.
Ku rwego rw’igihugu ibyafashwe byose bifite agaciro gakurikira:
Ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye byafashwe bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka Frw 70,202,798.
Amavuta atujuje ubuziranenge yose yafashwe afite agaciro ka Frw 2,177,500.
Ibiribwa bitujuje ubuziranenge byafashwe byose hamwe bifite agaciro ka Frw 12, 445,957.
Imiti itujuje ubuziranenge yafashwe ifite agaciro ka Frw 903,150
Amashashi atemewe yafashwe atujuje ubuziranenge afite agaciro ka Frw 532,240.
Gasegereti yafashwe ifite agaciro ka Frw 2, 810, 000
Hafashwe kandi imyenda n’inkweto bya magendu bifite agaciro ka Frw 1,766,000.
Intsinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge zafashwe zifite agaciro ka Frw 280,500.