Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyamahanga 12 Bafatiwe Mu Rwanda Mu Bwicamategeko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abanyamahanga 12 Bafatiwe Mu Rwanda Mu Bwicamategeko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 October 2021 9:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu mukwabo wiswe Usalama VII wakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na RIB hafashwe abantu 36 barimo abanyamahanga 12. Bafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo ubucuruzi bw’ibikoresho butubahirije amategeko birimo amabuye y’agaciro, imyenda, amavuta, imiti, ibiribwa n’ibindi.

Taarifa yemenye ko mu  bafashwe harimo abafatanywe urumogi.

Umuyobozi muri RIB ushinzwe kurwanya ibyaha, Jean Marie Vianney Twagirayezu yabwiye itangazamakuru ko kugira ngo bariya bantu bafatwe byaturutse ku bufatanye n’abaturage.

Yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko umuntu wese uzinjira mu byaha azafatwa, akagezwa mu nzego zibishinzwe akaba yagezwa imbere y’ubutabera.

Avuga ko mu bafashwe harimo abanyamahanga bo mu bihugu bitandukanye.

Umuyobozi wa Ikigo gishinzwe kurengera abaguzi Béatrice Uwumukiza yavuze ko abakiliya bagombye kujya birinda kugura ibintu batabanje kureba niba byujuje ubuziranenge, niba bifite itariki bizarangiriraho bityo bakirinda guhubuka ngo bagure ikintu ejo gishobora kubahombya bigaragaye ko cyari magendu.

Umwe mu bayobozi mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, witwa Lazare Ntirenganya avuga ko mu Cyumweru bamaze bakora iriya Operation yiswe Usalama bafashe ibintu byinshi birimo amata, imitobe, ifu y’ubugari n’ibindi.

Baje kubona ko muri byo hari bimwe biba byaravanywe ku isoko, ibindi bitagaragaza mu by’ukuri ibinyabutabire bibigize bityo Abanyarwanda bamwe bakabigura batabanje gusoma ngo babone amakuru nyayo y’ibibigize.

Nawe yasabye Abanyarwanda kujya bashishoza bakamenya niba ibyo bagiye kugura byujuje cyangwa bitujuje ubuziranenge.

Ntirenganya ati: “ Hari n’abagurira imiti ahantu hadafitiwe uburenganzira, ugasanga baguze imiti ishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko iyo Abanyarwanda bakoresheje imiti itujuje ubuziranenge cyangwa bagakoresha ikindi kintu icyo ari cyo cyose kitujuje ubuziranenge…bihungabanya umutekano wabo bityo Polisi ikaba iba igomba kubyinjiramo.

(Uhereye iburyo ujya ibumoso) Madamu Beatrice Uwumukiza( RICA), CP John Bosco Kabera, JMV Twagirayezu( RIB) na Lazare Ntirenganya 9 Rwanda FDA)

Avuga ko biri mu nshingano zayo gukurikirana ikintu cyose gishobora gushyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga.

Ati: “ Ibi byose iyo bije biri buhungabanye umutekano w’Abanyarwanda Polisi ihita ibyinjiramo. Abasigaye bafite ibintu bitubahirije amategeko bagomba kumenya ko hari inzego zishinzwe kuzabafata.”

Avuga ko bagomba kumenya ko hari irindi jisho ribareba kandi ntiribareba ari ryonyine.

Yabasabye kwisuzuma bakamenya amategeko agenga ibyo bakora.

CP Kabera yavuze ko niba hari abandi Banyarwanda bafite ibikoresho nka biriya bagombye kwibwiriza bakabigeza ku nzego bireba kandi bakibuka ko gucuruza uhomba bidakwiye.

Amakuru Taarifa ifite yerekana ko ibinyobwa byafashwe muri uriya mukwabo bifite agaciro ka Frw 1,690,000, amavuta ya mukorogo afite agaciro ka Frw 42, 500, ibiribwa bitujuje ubuziranenga bifite agaciro ka Frw 1,613,900 ndetse n’imiti ifite agaciro ka Frw 32,500.

Hafashwe kandi amashashi afite agaciro ka Frw 10,200, intsinga  zitujuje ubuziranenge zifite agaciro ka Frw 7500, ndetse n’amabuye y’agaciro ya gasegereti afite agaciro ka Frw 80 000.

Ku rwego rw’igihugu ibyafashwe byose bifite agaciro gakurikira:

Ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye byafashwe bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka Frw 70,202,798.

Amavuta atujuje ubuziranenge yose yafashwe afite agaciro ka Frw 2,177,500.

Ibiribwa bitujuje ubuziranenge byafashwe byose hamwe bifite agaciro ka Frw 12, 445,957.

Imiti  itujuje ubuziranenge yafashwe ifite agaciro ka Frw 903,150

Amashashi atemewe yafashwe atujuje ubuziranenge afite agaciro ka Frw 532,240.

Gasegereti yafashwe ifite agaciro ka Frw 2, 810, 000

Hafashwe kandi imyenda n’inkweto bya magendu bifite agaciro ka Frw 1,766,000.

Intsinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge zafashwe zifite agaciro ka Frw 280,500.

TAGGED:featuredIbyahaNigeriaPolisiRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amanota y’Ibizamini Bya Leta Yasohotse, Abanyeshuri Ibihumbi 60 Bategekwa Gusibira
Next Article U Butaliyani Bwahaye u Rwanda Inkingo 857,000 Za AstraZeneca
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?