Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Butaliyani Bwahaye u Rwanda Inkingo 857,000 Za AstraZeneca
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

U Butaliyani Bwahaye u Rwanda Inkingo 857,000 Za AstraZeneca

admin
Last updated: 04 October 2021 1:24 pm
admin
Share
SHARE

U Rwanda rwakiriye inkingo 857,000 za COVID-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca, rwahawe na Leta y’u Butaliyani.

Ni impano yakiriwe kuri uyu wa Mbere n’Umuyobozi wa Porogaramu y’ikingira, Hassan Sibomana n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe u Burayi, Amerika n’imiryango mpuzamahanga, Amb. Guillaume Kavaruganda.

Ni inkunga ikomeye kuko bijyanye n’uko urukingo rwa COVID-19 rwa AstraZeneca ruhabwa umuntu inshuro ebyiri, ari amahirwe yo gukingira byuzuye abantu 428,500.

Mu cyumweru gishize Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda nazo zahaye u Rwanda inkingo 751,140 za COVID-19 zo mu bwoko bwa Pfizer, ziyongera ku zindi zatanzwe mbere ku buryo inkunga yayo mu Rwanda yahise igera ki nkingo 1,239,830.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bijyanye n’uko izi nkingo Pfizer zisaba ko umuntu ahabwa ebyiri, izatanzwe na Amerika zishobora gukingira byuzuye abantu 375,570.

Leta y’u Rwanda yiyemeje gukingira abaturage 30% by’abantu bakuru mbere y’uko uyu mwaka urangira na 60% bangana na miliyoni 7.8 kugeza mu mwaka utaha. Ubu hamaze gukingirwa hafi 25%.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aheruka kuvuga ko Leta y’u Rwanda irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ibone inkingo zikenewe.

Yakomeje ati “Kandi irashimira abafatanyabikorwa bose badutera ingabo mu bitugu kugira ngo inkingo ziboneke kandi zigere ku baturage bacu.”

Kugeza kuri iki Cyumweru abaturarwanda bari bamaze gukingirwa byuzuye ni miliyoni 1,6 mu gihe abakingiwe nibura urukingo rumwe ari miliyoni 2.1.

- Advertisement -

Muri iyo gahunda hifashishwa inkingo zitangwa inshuro ebyiri za Pfizer, AstraZeneca na Sinopharm, na Jonson & Johnson ihabwa umuntu inshuro imwe.

Izi nkingo zatanzwe nk’impano ya Leta y’u Butaliyani

TAGGED:COVID-19featuredInkingou Butaliyani
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyamahanga 12 Bafatiwe Mu Rwanda Mu Bwicamategeko
Next Article Ubucuruzi Mpuzamahanga Buragana Heza-Raporo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Zahabu Igiye Kuba Indi Mari Ibitswe Muri BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ese Elon Musk Yavanywe Mu Nkoramutima Za Trump?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Iperereza Ryakorwaga Kuri Agathe Kanziga Ryarangiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?