Abanyamahanga Barashinjwa Kwivanga Mu Matora Yo Muri Kenya

Martha Karua wiyamamazanyaga na Odinga  aremeza ko hari abanyamahanga 19 n’Abanya Kenya babiri bagize uruhare rutaziguye mu kwibira amajwi William Ruto.

Ruto niwe uherutse gutangazwa ko yatsindiye kuba Perezida wa Kenya ariko Odinga na Karua bavuga ko bibwe amajwi ndetse baregera Urukiko rw’ikirenga ngo amajwi asubirwemo.

Karua avuga ko ibikorwa biganisha mu kwibira amajwi Ruto byatangiye muri Werurwe, 2022.

Muri icyo gihe, ngo hari abanyamahanga batangiye kujya baganira n’abagize Komisiyo y’amatora, bababwira uko ibintu ‘byagombye kuzagenda.’

- Advertisement -

Karua na Odinga bavuga ko guhera muri kiriya gihe, hari ibikoresho bimwe na bimwe bya Komisiyo y’amatora byatangiye kujya  bikoreshwa n’abo bantu, bityo batangira kubigiramo uruhare hakiri kare.

Martha Karua avuga ko hari amajwi agera ku 140,028  atarabaruwe nk’uko byari bikwiye.

Avuga ko hari abantu 21 barimo abanyamahanga 19 n’abanya Kenya babiri bagize uruhare mu gutuma amajwi atabarurwa neza kandi ngo babikoze binyuze mu ikoranabuhanga.

Ni ngombwa kuzirikana ko Karua na Odinga ibi babivugiye mu rukiko nk’uko The Nation yabyanditse.

Bombi bavuze ko kuba abo bantu barivanze mu mikorere y’ikoranabuhanga ryari rigenewe kubarura ibyavuye mu matora, byatumwe ibyayavuyemo bidahuza n’ukuri bityo bituma William Ruto ari we ubyungukiramo.

Icyakora ntibigeze batangaza amazina y’abo bantu 21 bashinja kwivanga mu migendekere y’amatora.

Banashinja kandi Perezida wa Komisiyo y’amatora kugira ubunyangamugayo bucye mu ibarura ry’amajwi.

Beretse urukiko ahantu hatatu nk’urugero rw’uburyo  Wafula Chebukati usanzwe uyobora Komisiyo y’amatora yagize uruhare mu kubiba amajwi.

Ni uburyo bise Form 34A, 34B  na  34C.

Karua avuga ko uburyo bwa 34A bwibwe kugeza n’ubwo ababwibye babubitse ahantu hatari mu ho Komisiyo y’amatora isanzwe ikoresha.

Yunzemo ko Polisi yaje gusanga hari na mudasobwa igendanwa yari yarabitse mu Kigo kitwa  National Tallying Centre Bomas of Kenya, y’umugabo witwa  Koech Geoffrey Kipngosos wo mu ishyaka ryitwa  United Democratic Party kandi ngo muri iyo mudasobwa harimo ibimenyetso byerekana ko bibwe amajwi.

Avuga ko iriya mudasobwa yari yarahujwe n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bwabitswemo bwa buryo bwiswe 34A bwibwe kugira ngo buzakoreshwe rwihishwa mu kubiba amajwi.

Ngo bibwe amajwi binyuze mu gufata ayo bari batsindiye bakayahindura bakayaha William Ruto hanyuma bakabyoherereza Komisiyo y’amatora byitwa ko ari Ruto wabonye ayo majwi kandi atari byo.

Karua avuga ko bibwe hakoreshejwe ikoranabuhanga

Hakoreshejwe ikoranabuhanga bita ‘Sharepoint.’

Ikindi ni uko ngo hari ibikoresho by’ikoranabuhanga Urwego rw’ubugenzacyaha rwafatanye abaturage batatu ba Venezuela bagiye gusubira iwabo, bafatirwa ku kibuga y’indege cya Jomo Kenyatta International Airport.

Hari taliki 21, Nyakanga, 2022 mbere gato y’uko Amatora nyirizina aba.

Madamu Karua avuga ko n’ikimenyimenyi hari umuntu witwa Jose Grecoria Camarigo Catellanos wari ufite ubushobozi bwo kwinjira mu mikorere y’ibyuma by’ikoranabuhanga bya Komisiyo y’amatora agahindagura imikorere yabyo akoresheje ikoranabuhanga bita Kiems kit.

Iryo koranabuhanga kandi ngo ryatumaga urikoresha agira ubushobozi bwo kugira ibyo asiba, ibyo yongeraho ndetse akagira n’ubushobozi bwo kuba yaha runaka amabwiriza yo kuzuza inshingano runaka bikitirirwa ko ari shebuja ubimutegetse.

Ikindi Karua yabwiye Urukiko ni uko Perezida wa Komisiyo y’amatora yakoze ikosa ryo gutangaza wenyine ibyayavuyemo kandi bitemewe.

Ngo ubusanzwe Perezida wa Komisiyo y’amatora atangaza ibyavuye mu matora ari kumwe n’abakomiseri 27.

Muri rusange ng’uko uko ikibazo cya Odinga, Karua na Ruto gihagaze mu rukiko muri iki gihe.

Igisigaye ni ukumenya umwanzuro w’Urukiko rw’ikirenga kuri iki kibazo.

William Ruto we aherutse gutangaza ko azamera icyemezo cya Komisiyo y’Amatora kuri iyi ngingo akandi agasaba n’abandi baturage ba Kenya kuzabyubahiriza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version