Ibiro bishinzwe itumanaho muri Perezidansi ya Amerika byatangaje ko guhera ubu kugeza igihe kitazwi, abanyamakuru bashaka kuvugana na Perezida cyangwa ushinzwe itumanaho mu biro bye akenshi bazajya babanza kwandika babisaba.
Uko byari bisanzwe, abanyamakuru bari basanzwe bakorera henshi mu Biro bishinzwe itumanaho bitabaye ngombwa cyane ko bandika babisaba.
Ababirebera hafi bavuga ko iki cyemezo gishobora kubuza itangazamakuru kwisanzura ngo rigere ku makuru afitiye abaturage akamaro.
Inyandiko yatanzwe n’ibiro by’itumanaho kwa Trump bita Memo ivuga ko umunyamakuru uzashaka kubona amakuru ku ngingo runaka agomba kwandika abisaba.
Karoline Leavitt, umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe itumanaho n’undi bakorana mu rwego rwo hejuru witwa Steven Cheung nibo basinye iyo Memo.
Mu gusobanura impamvu y’uyu mwanzuro, Perezidansi ya Amerika, nk’uko Politico yabyanditse, ivuga ko wafashwe kuko muri iki gihe Ibiro bishinzwe itumanaho bizajya bikorana bya hafi n’ibireba Inama nkuru y’umutekano w’igihugu, National Security Council.
Ikindi ni uko hari kurebwa uko hakwirindwa ko abanyamakuru bamwe na bamwe bajya bakoresha uburenganzira bahabwa n’akazi bakora mu gukora inkuru zirebana n’imikorere ya Minisiteri y’ingabo kandi itabizi cyangwa ngo bazikorere ahandi hatari mu Biro byayo.
Hari n’amakuru avuga ko bishoboka ko Perezida Donald Trump yazakuraho icyemezo cyemerera abanyamakuru gukorera mu Biro by’Umukuru w’igihugu, hakarebwa ahandi bimurirwa.
Yagize ati: “ Hari ikindi nshobora gukora. Nshobora kubohereza mu muhanda mu buryo bworoshye.”
Amabwiriza mashya kuri iyo ngingo avuga ko mu gihe kiri imbere, abanyamakuru bazajya bagezwaho uko ubuzima bw’igihugu buteye babasanze mu kindi cyumba kitari icyo bari basanzwe bahererwamo ayo makuru.
Ubusanzwe icyumba bayahererwagamo kiri mu nyubako nini irimo ibyumba bikomeye mu Biro bya Perezida bita West Wing.
Aha niho Ibiro nyirizina bya Perezida wa Amerika biba( babyita Oval Office), niho haba icyumba cy’inama we n’abashinzwe umutekano w’igihugu bakoreramo inama kitwa Situation Room, hakaba ikindi bita Cabinet Room n’icyo bita Roosevelt Room.
Ubwo yagiraga icyo avuga kuri iki cyemezo, Perezida w’Ihuriro ry’abanyamakuru bakorera muri Perezidansi y’Amerika witwa Weijia Jiang ( ayobora ihuriro bita White House Correspondents’ Association) yavuze ko ibyo byemezo bije gukoma mu nkokora imikorere iboneye y’abanyamakuru.
Isubiramo ibyo yavuze, Politico yanditse ko biriya byemezo bizabuza bagenzi be kubaza abayobozi inshingano zabo, bikazagira ingaruka ku baturage ba Amerika.
Cheung we avuga ko gufata iki cyemezo byatewe ahanini n’uko hari abanyamakuru bafataga amajwi n’amashusho ry’ibibera muri biriya biro rwihishwa, ntawe ubizi kandi, kuri we, ibyo ntibiri mu byo baherewe uburenganzira.
Nk’uko hari abashobora kuba babyibuka, mu ntangiriro za 2025, Perezidansi ya Amerika yashatse guca Associated Press mu gutara no gutangaza ibiyikorerwamo nyuma y’uko iki kinyamakuru cyanze kuzajya gikoresha ijambo ‘Gulf of Amerika’ mu cyimbo cya ‘Gulf of Mexico’.
Umucamanza niwe wahagobotse avuga ko Perezidansi ibyo itabifitiye uburenganzira, gusa ntibyabujije ko hari aho iki kinyamakuru gikumirwa bitewe n’iyo mpamvu.
Mu mwaka wa 1993, Perezida Bill Clinton nawe yigeze gukoma abanyamakuru gukorera mu cyumba cyo muri West Wing bita Upper Press gusa nyuma byagiye byoroshywa n’ubutegetsi gahoro gahoro.


