Abanyamakuru B’i Goma Baganiriye N’Ab’i Rubavu Ku Mikoranire

Abanyamakuru bo mu mijyi ya Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’ab’i Rubavu mu Rwanda bahuye baganira kandi bemeranya uko bakorana mu rwego rwo kubaka itangazamakuru riharanira amahoro.

Ibiganiro byabo byateguwe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEJP/Rwanda), bigamije gufasha bose bumva uruhare rwabo mu kubaka amahoro n’iterambere ry’abatuye mu mijyi bakoreramo cyangwa batuyemo.

Ni abanyamakuru 25 barimo 10 baturutse i Goma na 15 bo mu Karere ka Rubavu.

Nyuma yo kuganira, biyemeje gukorera hamwe mu gutanga ubutumwa bw’ihumure, bw’amajyambere kandi buharanira ko amahoro yimakazwa mu bice byombi.

Baniyemeje kudaha urwaho imvugo z’urwango, bakabanisha neza abaturage binyuze mu guha ijambo abanyapolitiki batanga ihumure kandi baha abantu ubutumwa bwo kubateza imbere.

Umwe  mu banyamakuru b’Abanyarwanda ukorera RBA mu Karere ka Rubavu witwa Shema Salomon yabwiye bagenzi ba UMUSEKE ko yacengewe n’ibyo we na bagenzi be bahuguwemo.

Ati: “Nakozwe ku mutima n’ibiganiro twagiranye na bagenzi bacu bo muri Congo-Kinshasa. Twasangizanyije ubunararibonye tunasobanukirwa ko umurimo dukora ugira ibyo uhindura mu miryango yacu no mu baturanyi. Ni yo mpamvu niyemeje gukora itangazamakuru ryubaka amahoro, rirwanya imvugo yose y’urwango n’amakuru yose ashobora guteza amacakubiri mu bantu.”

Jean-Rostand Vusangi ukorera i Goma asanga gahunda nk’izo zikwiye kwiyongera, mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’imibanire myiza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Yumva ko ibi byaca igabanuka ry’ikizere n’ubwumvikane buke byatewe n’amakimbirane ya politiki amaze iminsi mu bihugu byombi.

Umwe mu bapadiri bo muri Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEJP/Rwanda) witwa Padiri Valens Niragire, yashimangiye ko intego nkuru yari uguteza imbere itangazamakuru ryubaka amahoro.

Asanga iryo tangazamakuru ari ingenzi mu Karere nk’ako u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo biherereyemo kuko kamaze igihe mu ntambara, akemeza ko urwo rwego rwatuma ibyo bihinduka mu rugero runaka.

Abahuguwe n’ababahuguye ndetse n’ababiteye inkunga, banzuye ko guhura nk’uko kwaba kenshi.

Basanze byakunganirwa na gahunda zo kwigisha abaturage iby’amahoro n’iterambere binyuze mu biganiro byanditse cyangwa bitangajwe mu majwi n’amashusho hagamijwe gufasha abantu kumva akamaro ko kubana kivandimwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version