Kuri iki Cyumweru, ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Handball yatsinze iya Uganda ibitego 37-27, mu mukino wa President’s Cup wabereye muri Petit Stade Amahoro.
Byari mu guhatanira imyanya myiza mu Gikombe cya Afurika cya Handball 2026.
Uyu mukino wari uwo mu cyiciro cya President’s Cup, gihuriramo amakipe atabashije kubona itike yo gukina imikino ya 1/4 cy’irangiza.
U Rwanda rwari rwabanje gukina mu itsinda rya mbere, rusoreza ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsindwa imikino ibiri na Algeria na Nigeria, rwo rutsinda Zambia.
Gabon yabaye iya gatatu mu itsinda rya kabiri, ndetse na Uganda yasoreje ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya mbere.
Mu rindi tsinda harimo Cameroon, Kenya, Congo Brazzaville na Benin.
Umukino wahuje u Rwanda na Uganda watangiye saa tanu n’igice za mu gitondo, aho igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye n’ibitego 16-13.
Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwakomeje kwitwara neza rutsinda ibindi bitego 21, mu gihe Uganda yatsinzemo 14, umukino urangira u Rwanda rwegukanye intsinzi y’ibitego 37-27.
Mu wundi mukino wo muri iki cyiciro, ikipe y’igihugu ya Cameroon yatsinze iya Benin ibitego 37-27.
U Rwanda ruzongera gukina tariki ya 27 Mutarama 2025, ruhure na Zambia, ikipe rwanatsinze mu mikino y’amatsinda.
Ruzarangiza imikino y’iki cyiciro rukina na Gabon tariki ya 29 Mutarama 2025.
Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda rya President’s Cup azahatanira imyanya iri hagati y’uwa cyenda n’uwa 12, aho iya mbere izahura n’iya kabiri.
Amakipe abiri ya nyuma yo azahatanira imyanya kuva ku wa 13 kugeza ku wa 16, iya gatatu ihure n’iya kane.