Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyamerika Bacitse Igikuba Bacyumva Ko Mugenzi Wabo Yakatiwe N’u Burusiya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Abanyamerika Bacitse Igikuba Bacyumva Ko Mugenzi Wabo Yakatiwe N’u Burusiya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 August 2022 9:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guhera kuri Perezida Biden kugeza ku muhanzi Justin Bieber, Abanyamerika batunguwe kandi bababazwa no kumva urukiko rwaburanishaga umugore w’icyamamare muri Basket y’Amerika witwa Brittney Griner rwamukatiye igifungo cy’imyaka icyenda. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka icyenda n’igice, byataba ibyo agakatirwa imyaka icumi.

Icyamamare Brittney yafatiwe mu Burusiya asanganwa inkono banyweramo urumogi. Ni ikintu twagereranya n’inkono y’itabi Abanyarwanda ba kera bakoreshaga batumura agatabi.

Ubutabera bw’u Burusiya bwavuze ko bwamufatanye ibiyobyabwenge yinjije mu gihugu kandi ko bihanirwa n’amategeko.

Bimwe mu byamamare byamaganye kiriya gihano harimo umuhanzi Justin Bieber na Mia Farrow.

Justin Bieber

Fallow ni umukinnyi wa filimi ukomeye kuko amaze gukina muri filimi 50 akaba yarabaye n’umunyamideli ukomeye muri kiriya gihugu.

Undi ni Andy Cohen uyu akaba ari umwe mu banyamakuru bamamariye kuri televiziyo.

Andy Cohen

Mu iburanisha, ubushinjacyaha bwashinjaga Brittney kuzana ibiyobyabwenge mu gihugu ariko we akisonura avuga ko atari azi ko atamenye ko  kiriya gikoresho cyo kunywa urumogi mu gikapu cye.

Perezida w’Amerika Joe Biden nawe yamaganye ibya kiriya gihano, avuga ko afunzwe mu buryo budakurikije ubutabera.

Abandi bamaganye ibya kiriya gihano barimo umukinnyi wa filimi wiwa Eric Idle, umwanditsi Greg Olear, umukinnyi wa filimi Jada Pinkett Smith, umukinnyi wa filimi witwa Viola Davis, umunyarwenya witwa Tim Young.

Viola Davis umwe mu biraburakazi bakina filimi neza kurusha abandi kugeza ubu

Uyu mugore usanzwe ari icyamamare mu bandi bagore bakina Basket muri Amerika akimara gufungwa  yanditse ibaruwa asaba Perezida w’igihugu cye gukora uko ashoboye akamutabara kuko nta kizere yari  afite ko azaba umwere ntajye muri gereza yo mu Burusiya.

Avuga ko akurikije igihe ahamaze n’uko abibona, asanga atazigera arekurwa ngo atahe iwabo.

Uyu mugore afunzwe mu gihe hari umwuka mubi hagati ya Washington na Moscow kubera ko Amerika, ibinyujije muri OTAN, iri gufasha Ukraine kurwana n’u Burusiya.

Brittney Griner asanzwe akinira ikipe yitwa Phoenix Mercury, akaba abana n’uwo bahuje igitsina.

Ibiro bya Perezida Biden bivuga ko we ubwe yategetse ko ibihugu byose ku isi bifunze Abanyamerika bibarekura bagataha iwabo.

Ubwo abapolisi bari bamujyanye mu rukiko
TAGGED:AmerikaBasketballFilimi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikiganiro: Imigambi Ya Perezida Mushya Wa GAERG
Next Article Umutambagiro W’Inyambo, Ibisakuzo, Inanga… ‘Nyanza Twataramye’ Iraba Ishyushye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?