Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyamerika Bacitse Igikuba Bacyumva Ko Mugenzi Wabo Yakatiwe N’u Burusiya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Abanyamerika Bacitse Igikuba Bacyumva Ko Mugenzi Wabo Yakatiwe N’u Burusiya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 August 2022 9:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guhera kuri Perezida Biden kugeza ku muhanzi Justin Bieber, Abanyamerika batunguwe kandi bababazwa no kumva urukiko rwaburanishaga umugore w’icyamamare muri Basket y’Amerika witwa Brittney Griner rwamukatiye igifungo cy’imyaka icyenda. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka icyenda n’igice, byataba ibyo agakatirwa imyaka icumi.

Icyamamare Brittney yafatiwe mu Burusiya asanganwa inkono banyweramo urumogi. Ni ikintu twagereranya n’inkono y’itabi Abanyarwanda ba kera bakoreshaga batumura agatabi.

Ubutabera bw’u Burusiya bwavuze ko bwamufatanye ibiyobyabwenge yinjije mu gihugu kandi ko bihanirwa n’amategeko.

Bimwe mu byamamare byamaganye kiriya gihano harimo umuhanzi Justin Bieber na Mia Farrow.

Justin Bieber

Fallow ni umukinnyi wa filimi ukomeye kuko amaze gukina muri filimi 50 akaba yarabaye n’umunyamideli ukomeye muri kiriya gihugu.

Undi ni Andy Cohen uyu akaba ari umwe mu banyamakuru bamamariye kuri televiziyo.

Andy Cohen

Mu iburanisha, ubushinjacyaha bwashinjaga Brittney kuzana ibiyobyabwenge mu gihugu ariko we akisonura avuga ko atari azi ko atamenye ko  kiriya gikoresho cyo kunywa urumogi mu gikapu cye.

Perezida w’Amerika Joe Biden nawe yamaganye ibya kiriya gihano, avuga ko afunzwe mu buryo budakurikije ubutabera.

Abandi bamaganye ibya kiriya gihano barimo umukinnyi wa filimi wiwa Eric Idle, umwanditsi Greg Olear, umukinnyi wa filimi Jada Pinkett Smith, umukinnyi wa filimi witwa Viola Davis, umunyarwenya witwa Tim Young.

Viola Davis umwe mu biraburakazi bakina filimi neza kurusha abandi kugeza ubu

Uyu mugore usanzwe ari icyamamare mu bandi bagore bakina Basket muri Amerika akimara gufungwa  yanditse ibaruwa asaba Perezida w’igihugu cye gukora uko ashoboye akamutabara kuko nta kizere yari  afite ko azaba umwere ntajye muri gereza yo mu Burusiya.

Avuga ko akurikije igihe ahamaze n’uko abibona, asanga atazigera arekurwa ngo atahe iwabo.

Uyu mugore afunzwe mu gihe hari umwuka mubi hagati ya Washington na Moscow kubera ko Amerika, ibinyujije muri OTAN, iri gufasha Ukraine kurwana n’u Burusiya.

Brittney Griner asanzwe akinira ikipe yitwa Phoenix Mercury, akaba abana n’uwo bahuje igitsina.

Ibiro bya Perezida Biden bivuga ko we ubwe yategetse ko ibihugu byose ku isi bifunze Abanyamerika bibarekura bagataha iwabo.

Ubwo abapolisi bari bamujyanye mu rukiko
TAGGED:AmerikaBasketballFilimi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikiganiro: Imigambi Ya Perezida Mushya Wa GAERG
Next Article Umutambagiro W’Inyambo, Ibisakuzo, Inanga… ‘Nyanza Twataramye’ Iraba Ishyushye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

Haratutumba Intambara Hagati Ya Chad N’Abarwanyi Bo Muri Sudan

Nigeria Yahaye Amerika Amakuru Yayifashije Kurasa Abahezanguni B’Abisilamu

Thailand Ipfa Iki Na Cambodia?

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

You Might Also Like

Mu mahanga

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?