FERWABA yatangaje uko amakipe azahura mu mwaka w’imikino wa 2025 muri shampiyona izatangira ku wa 24, Mutarama, 2025.
APR BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka, izafungura iyi shampiyona ikina na Flame BBC iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Hazaba ari tariki 24, Mutarama, 2025.
Patriots BBC izakina na Azomco BBC, iyo nayo ikazaba ari bwo bwa mbere ikinnye muri Shampiyona mu cyiciro cya mbere, REG BBC izakina na Orion BBC.
Umukino wakwita ko ari wo shiraniro mu yindi yose ni uzahuza APR BBC na Patriots BBC uzaba ku munsi wa nyuma w’imikino ibanza, ni ukuvuga tariki ya 21, Werurwe, 2025.
Umukino wa Patriots BBC na REG BBC uteganyijwe kuzaba tariki ya 14 Werurwe 2025, APR BBC na REG BBC wo ukaba uteganyijwe ku ya 7, Werurwe, 2025.
Muri rusange shampiyona y’uyu mwaka mu bagabo izakinwa n’amakipe 10.
Ayo ni APR BBC, Patriots BBC, REG BBC, Kepler BBC, Espoir BBC, UGB BBC, Tigers BBC, Orion BBC, Azomco BBC na Flame BBC.
Mu bagore shampiyona izatangira tariki ya 25 Mutarama 2025, aho REG WBBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka izakina ku mukino ubanza na UR Huye WBBC, APR WBBC izakina na UR Kigali, mu gihe Kepler WBBC izakina na The Hoops.
Mu makipe y’abagore umukino utegerejwe na benshi ni uzahuza APR WBBC na REG WBBC uzaba tariki ya 1, Werurwe, 2025.
Amakipe mashya ari muri shampiyona ni Azomco WBBC yiyongeraho andi 10 asanzwe ariyo REG WBBC, APR WBBC, Kepler WBBC, GS Marie Reine Rwaza, The Hoops, GS Gahini, East Africa University, UR Kigali na UR Huye WBBC.
Mu makipe y’abagore, umwaka w’imikino uzarangira tariki ya 5, Nzeri, 2025, mu gihe uw’abagabo ari kuya 1, Kanama, 2025 hakinwa umukino w’intoranwa uzaherekezwa n’igitaramo.