Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyamerika Bafitiye Ubwoba Ibizakurikira Amatora Ya Perezida Wabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Abanyamerika Bafitiye Ubwoba Ibizakurikira Amatora Ya Perezida Wabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 November 2024 8:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abasirikare bagize ikitwa National Guard biteguye guhosha imidugararo yavuka
SHARE

Mu masaha ya kare kare Abanyamerika baramutse bitabira gutora Umukuru w’igihugu cyabo, akaba agomba gutorwa hagati ya Kamala Harris na Donald Trump.

Nubwo abaturage b’iki gihugu bagera kuri miliyoni 200 bazindukiye mu matora, hari ubwoba ko hashobora kwaduka amakimbirane azashingira ku bizava mu majwi impande zombi ntizibyakire kimwe.

Mu mwaka wa 2020 higeze kuba imidugararo yatewe n’uko Donald Trump yatsinzwe na Joe Biden, bigera n’aho abamushyigikiye bajya mu nyubako Sena y’Amerika ikoreramo bahangiza byinshi.

Hari taliki 6, Mutarama, 2021.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Iyo myitwarire idasanzwe yakuye benshi imitima ituma bigaragara ko Demukarasi  Amerika yigisha amahanga y’uburyo amatora akwiye gukorwa n’uburyo abantu bakwiye kwitwara nyuma yayo, nayo ikemangwa.

Muri uyu mwaka(2024) nabwo hari impungenge ko ibintu nk’ibyo bishoboka.

Ikindi cyatumye ingabo z’Amerika zitwa National Guard( wagereranya n’Inkeragutabara) zimbarira urugamba ni uko mu mezi yatambutse hari umuntu washatse guhitana Donald Trump akamuhusha.

Byakuye umutima inzego z’iperereza n’umutekano ndetse umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iperereza n’umutekano imbere mu gihugu, FBI, witwa Christopher Asher Wray  ajya kwisobanura muri Sena.

Icyo gihe Trump yarasiwe muri Leta ya Pennsylvania ahitwa Butler ari kwiyamamaza, isasu riramuhusha ryica umuntu rikomeretsa abandi babiri.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Mbere ubwo haburaga amasaha make ngo italiki y’amatora nyirizina igere, amaduka menshi yo muri Washington DC yarafunzwe, abacuruzi baritahira birinda ko havuka ikibazo kikababangamira.

Ubwoba bw’uko hashobora kuvuga amasasu ni bwinshi.

Benshi bafite ubwoba bw’uko ibintu bizagenda nyuma y’amatora.

Ku ngoro Umukuru w’Amerika akoreramo naho hakajijwe umutekano ndetse n’urugo rwa Visi Perezida akaba ashaka no kuba Perezida w’Amerika Kamala Harris naho hashyizweho uburinzi bukomeye.

Inyubako zikomeye zo muri Amerika zirarinzwe bidasanzwe.

Mu gihe ibi ari uko bimeze, hari amakuru avuga ko hari abantu bateraniye igipfunsi muri bimwe mu biro by’itora muri Leta ya Washington.

Muri Leta ya Oregon mu murwa wayo wa Portland naho ibintu si shyashya kuko na Meya wayo yavuze ko hatutumba umujinya mu baje gutora, bikaba bishobora  kuvamo rwaserera ikomeye.

Ibyago by’uko hashobora kuvuka imidugararo bishingiye kandi ku bimaze iminsi bivugwa n’abakandida, basa n’abasubizanya amagambo aremereye bamwe bafashe nko gutukana.

Harris aherutse kuvuga ko Trump ari icyago kuri Demukarasi bityo ko akwiye gutsindwa amatora.

Boss we ari nawe Perezida w’Amerika Joe Biden aherutse kuvuga ko abayoboke ba Trump ari ibishingwe, garbage.

Ikindi ni uko Trump ataratangaza niba azakira neza ibizava mu matora ariko aherutse gusa n’ukomoza ku ngingo y’uko hashobora kuzaza uburiganya mu matora,  akemeza ko bushobora kuzakorerwa muri Leta ya Pennsylvania.

Umwe mu bayoboke ba Donald Trump witwa Bill Robinson w’imyaka 65 akaba uwo muri Leta ya Coroline ya ruguru yabwiye USA Today aho atuye abona hari umwuka w’imidugararo.

Ati: “Nditegereza nkabona hari umwuka w’amahane kandi ukomeye”.

Mu gihe ari uko byifashe, ku ruhande rundi hari abemeza ko kuraguza umutwe biri guha amahirwe Donald Trump ko ari we watsinda amatora ku majwi 52% naho Kamala Harris akabona amajwi 48%, ariko hakaba abavuga ko hakiri kare.

Abashyigikiye Harris bo bemeza ko azatsinda, ariko bakongeraho ko Trump atazabyemera ndetse azagana inkiko cyangwa agasaba abantu be kongera kwigaragambya.

Hari n’abavuga ko  yaba Trump yaba Harris uwo ari we wese uzatsinda urundi ruhande rutazabura kubyamagana.

Ababibona gutyo ni abagera kuri 25% y’abaherutse gukorwaho ubushakashatsi, hakaba n’abandi 10% berura ko n’intambara ishoboka.

Ibizava muri Leta ya Pennsylvania nibyo bizagena utsinda kuko akenshi niyo iba ifite umubare munini w’abatora.

Uzatsindwa afite uburenganzira bwo kuzajyana ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Amerika, mu gihe uzatorwa azaba abaye Perezida wa 47 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

George Washington niwe wabaye Perezida wa mbere wa Amerika, ayiyobora hagati y’umwaka wa  1789  n’umwaka wa 1797.

TAGGED:AmatoraAmerikafeaturedHarrisImidugararoImyigaragambyoTrump
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisanté Yageneye Ubutumwa Abacukura Ibirombe
Next Article DRC ‘Yafunze’ Umupaka Wayo N’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?