Mu mijyi myinshi ya Amerika hari kubera imyigaragambyo ikomeye yamagana Politiki za Perezida Donald Trump bakaba barayise “No Kings”.
Imijyi irimo iyo myigaragambyo ni New York, Washington DC, Chicago, Miami na Los Angeles.
I New York bari kwigaragambiriza ahitwa Times Square no mu yindi mijyi, aho bari kuvugira ko ubutegetsi bwa Amerika atari ubwami.
Baragira bati: “Demukarasi si ubwami kandi Itegeko Nshinga ntirigibwaho impaka.”
Ku rundi ruhande, abatayishyigikiye bavuga ko abayikora bashyigikiye guhungabanya imibereho myiza y’Abanyamerika binyuze mucyo bise Antifada.
Itsinda ry’ingabo za Amerika bita National Guard ryoherejwe muri biriya bice, gusa abari kuyikora bo bavuga ko ari iy’amahoro.
BBC ivuga ko abantu Miliyoni zirindwi ari bo bitabariye iyo myigaragambyo hose muri Amerika.
Bavuga ko Perezida wabo akabya, agakoresha ubushobozi ahabwa n’amategeko mu kurenga ku biteganywa n’amategeko agenga za Leta zigize Amerika.
Ku rundi ruhande, Perezida Trump we avuga ko ibyo akora abikora mu rwego rwo kurinda igihugu mu bihe bidasanzwe, akemeza ko atitwara cyami.


