Abanyarwanda 10 Bishwe N’Imvura Yaguye Mu Ijoro Rimwe

Germany, Cologne, heavy rain in summer, summer flowers in flower box and rain drops on windowpane

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu taliki 23, rishyira iryo ku wa 24, Mata, 2022 yateje ibyago byahitanye abantu 10.

Ikindi kandi iriya mvura yangije ibikorwa remezo bitandukanye birimo inzu, ibikorwaremezo n’ibindi bintu bifitiye abaturage benshi akamaro.

Mu nzu 22 zashenywe n’imvura harimo 11 zo muri Gasabo, imwe yo muri Ngororero, eshatu zo muri Nyamasheke, ebyiri z’i Burera, imwe yo muri Kicukiro n’ebyiri z’i Rubavu.

Inzu nyinshi zarasenyutse

Hagati aho Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko iri gufatanya n’abo mu miryango y’abahitanywe n’iriya mvura, kugira ngo bashyingurwe.

- Advertisement -

Abasenyewe nabo bafashijwe kubona aho barara mu gihe inzu zabo zitarasanwa.

Ikindi Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi isaba inzego bireba ni ukwimura abantu bagituye ahantu hashobora kubateza akaga.

Abasabwa kwimuka vuba kurusha abandi ni abatuye mu Mujyi wa Kigali ahantu hadatekanye, muri bo hakaba abaturiye imihanda irimo kubakwa, idafite imiyoboro y’amazi migari kandi itwikiriye.

Mu Karere ka Kicukiro ahitwa Centre hari iduka ry’ubucuruzi ryangiritse k’uburyo ibyabaruwe byahangirikiye bifite agaciro karenga Frw 24,800,000.

Abakorera muri kiriya gice bavuga ko amazi yabasenyeye ari ayamanutse ava ahari kubakwa umuhanda munini uzahuza Kigali n’Akarere ka Bugesera ku Kibuga cy’indege.

N’ubwo kugeza ubu hatangajwe imibare y’abantu 10, ariko birashoboka ko hari abandi iriya mvura yaba yarahitanye cyangwa yarakomerekeje ariko bataramenyekana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version