Perezida Kagame Yashimiye Macron Ku Ntsinzi Yegukanye Mu Matora

Ku rukuta rwa Twitter rwa Perezida Paul Kagame yanditseho ko yishimiye intsinzi ya mugenzei we Emmanuel Macron wongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa.

Emmanuel Macron yaraye ahigitse Marine Le Pen mu matora bombi baharaniragamo kuyobora u Bufaransa.

Macron agiye kuyobora u Bufaransa kuri Manda ya kabiri mu gihe Marine Le Pen yaharaniraga kuba umugore wa mbere uyoboye u Bufaransa kuva bwaba Repubulika.

Perezida Kagame yabwiye Emmanuel Macron ko u Rwanda ruzakomeza gukorana neza n’u Bufaransa mu myaka itanu iri imbere igize indi manda ya Emmanuel Macron.

Uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko yari aherutse no gusura u Rwanda.

Ubutumwa Emmanuel Macron yatanze ubwo yavugaga gahunda azagenderaho niyongera gutorerwa kuyobora u Bufaransa, yavuze ko we icyo ashaka ari ukubaka u Bufaransa butizika ku k’ejo.

Yavuze ko icyo ashaka ari uko u Bufaransa buba igihugu cyiyubaka ku nyungu z’abo cyabyaye aho kuba iz’abakuru b’ubu kuko bo bahora biziritse ku byahise.

Emmanuel Macron washakaga gutorerwa manda ya kabiri yavuze  ko mu myaka itanu amaze ayobora u Bufaransa yakoze uko ashoboye akazamura ubukungu bwabwo.

Ikindi yemezaga ko yakoze ni uguteza imbere urwego rw’ubuzima, ibitaro bikubakwa ndetse abaganga n’abaforomo nabo bakiyongera.

Ibi byose hamwe n’ibindi ariko, Emmanuel Macron avuga ko yafatanyije na Guverinoma ye bashobora guhangana nabyo ndetse ngo yagabanyije n’imisoro yari iremerereye abaturage.

Ku rwego rw’u Burayi, Emmanuel Macron yavuze ko igihugu cyagize uruhare mu kuzamura ubuhangange bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Kuri iki kibazo ariko, u  Burayi bwahuye n’ibibazo bikomeye byatumye ahubwo hari bamwe bavuze ko bwari bugiye gucikamo ibice.

Ingero ni nyinshi harimo iby’ikibazo cy’u Bugereki, ikibazo cy’abimukira, ikibazo cyo gukura u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ikibazo cyakuruwe n’uko Donald Trump yashakaga ko Amerika ihagarika guha OTAN/NATO amafaranga, ikibazo giheruka kuba hagati y’igihugu cye n’u Bwongereza bapfa amazi ibihugu byombi bikoraho n’ibindi.

Ikibazo kiri mu bimuhangayikishije muri iki gihe ni uburyo igihugu cye kiri gutakaza abafatanyabikorwa b’igihe kirekire muri Afurika y’i Burengerazuba mu bihugu nka Mali, Tchad, Guineee n’ahandi.

Muri iyi manda rero iki ni kimwe mu byo agomba kuzaha umurongo utajegajega, agahangana n’Abarusiya basa n’abahamwirukanye!

Mu ijambo rye kandi  yavuze ko kugira ngo ibibazo igihugu cye gifite bizacyemuke mu gihe kiri imbere, ari ngombwa ko bongera kumutora kandi bagakorana bahanze amaso imbere, ntibatsimbarare ku byahise.

U Bufaransa kandi buherutse kugerageza gukoma mu nkokora intambara Putin yateguraga kuri Ukraine ariko ntibyakunda.

Uruzinduko  Macron yakoreye i Kiev n’i Moscow nta musaruro rwatanze kuko nyuma y’igihe gito avuyeyo, intambara yahise irota!

Kimwe mu byo Abanyarwanda bazamwibukiraho muri manda ye ya mbere ni uko yagize uruhare mu kongera kwiyunga n’u Bufaransa nyuma y’igihe kinini ibihugu byombi bitabanye neza.

Ni umubano wabaye mwiza k’uburyo hafunguwe za Ambasade ku buri ruhande.

Ibihugu byombi kandi byatangije imishinga irambye igamije gukomeza uwo mubano.

Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron ni Umunyapolitiki wo mu Bufaransa wavutse taliki 21, Ukuboza, 1977.

Yabaye Perezida w’u Bufaransa mu mwaka wa 2017 asimbuye François Hollande.

Abari bahanganye nawe barimo Melenchon, Le Pen, Pecresse, Zemour, Hidalgo n’abandi.

Kubera ko u Bufaransa ari cyo gihugu cya kabiri gikize mu Burayi(icya mbere ni u Budage) kikaba icya mbere gifite igisirikare gihora mu ntambara ni ngombwa ko amatora y’ugomba kucyiyobora akurikiranirwa hafi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version