Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda 850 Batunze Byibura Miliyoni Y’Amadolari Y’Amerika($)- Raporo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Abanyarwanda 850 Batunze Byibura Miliyoni Y’Amadolari Y’Amerika($)- Raporo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 April 2022 3:20 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibi byasohotse muri Raporo yitwa Africa Wealth Report 2022 isohorwa n’Ikigo Henley & Partners. Iki kigo kivuga ko igihugu cya mbere muri Afurika gifite abaturage benshi batunze miliyoni mu madolari ari abo muri Afurika y’Epfo n’aho Misiri ikagira abatunze miliyari z’amadolari benshi.

N’ubwo bimeze gutya ariko, imibare yasohowe na kiriya kigo yerekana ko iyo ufashe abaturage bose ba buri gihugu mu byakoreweho ubushakashatsi ukabasaranganya umutungo wacyo, Ibirwa bya Maurices nibyo biba igihugu gifite abaturage bakize kurusha ibindi muri Afurika.

Hakurikiraho Afurika y’Epfo nayo igakurikirwa na Namibia.

U Rwanda ruza ku mwanya wa 17 mu bihugu by’Afurika bifite abaturage batunze miliyoni kuzamura y’amadolari y’Amerika.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibihugu bitanu bya mbere bifite abaherwe mu madolari y’Amerika ni Afurika y’Epfo, Misiri, Nigeria, Maroc na Kenya.

Umutungo mbumbe w’ibi bihugu wihariye 50% by’umutungo wose w’abatuye ibihugu bisigaye.

Abaturage ba Afurika y’Epfo batunze miliyoni z’amadolari y’Amerika baruta abandi bose basigaye kuri uyu mugabane.

Uko imijyi yo muri Afurika y’Epfo irutanwa mu kugira abakire benshi mu madolari

Misiri yo yihariye umubare munini w’abatunze Miliyari z’amadolari y’Amerika ugereranyije n’ahandi muri Afurika.

Imibare ya kiriya kigo ivuga ko Abanyarwanda batunze miliyoni kuzamura mu madolari y’Amerika ari abantu 850.

- Advertisement -

Ruza inyuma ya Tanzania ifite abantu 940, rukaza imbere ya Uganda ifite abantu 820.

Icyakora iyo urebye uko umutungo w’abaturage wazamutse mu myaka 10 ishize, usanga u Rwanda ari urwa kabiri nyuma y’ibirwa bya Maurices.

Abatuye ibirwa bya Maurices ubukungu bwabo bwazamutse ku gipimo cya 74% n’aho ab’u Rwanda ubwabo buzamuka ku gipimo cya 60%.

Mu myaka icumi ishize, u Rwanda rwateye intambwe mu kuzamura imibereho y’abarutuye

Inyuma y’u Rwanda hakurikiraho Ethiopia ubukungu bwazamutse ku kigero cya 52%.

Abakoze iriya raporo bavuga ko imibare iriho muri iki gihe yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza gukura ku rwego rwiza mu myaka 10 iri imbere.

Ibi kandi ngo niko bizaba bimeze no ku birwa bya Maurices ndetse no kuri Uganda.

Icyakora mu mijyi ikize muri Afurika, Kigali ntirimo.

Umujyi wa mbere urimo abakire benshi  ni Johannesburg, ugakurikirwa na Cape Town yombi ni iyo muri Afurika y’Epfo.

Uwa nyuma ufite abakire benshi bakize mu madolari kuri ruriya rutonde ni Mombasa muri Kenya.

Kimwe mu byerekana ko Abanya Afurika y’Epfo bakize kurusha abandi muri Afurika ni uko ari bo bagura imodoka nyinshi kandi z’ubwoko buhenze kurusha ubundi ku isi.

Ubwo bwoko ni Porsche, Rolls-Royce, Bentley, Lamborghini, Ferrari na McLaren.

Nibo kandi bambara imyenda ikorerwa ahantu hahenze ndetse n’amasaha ahenze kubera amabuye y’agaciro n’ikoranabuhanga aba akoranye.

Iyo uzi yose ihenze nibo bayigondera kurusha abandi muri Afurika.

Bambara imyenda yo mu bwoko bwa Zegna, Salvatore Ferragamo, Louis Vuitton,  Dolce & Gabbana J,  Gucci n’ubundi bwoko bundi bamwe batazi.

Ukurikije iriya raporo, uko niko abatuye ibihugu by’Afurika bahagaze mu mutungo mu madolari.

TAGGED:AbakireAfurikaAmadolarifeaturedKenyaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDB Yaganiriye N’Abanyemari Bakomeye Uko Bazabyaza Umusaruro Inama Za CHOGM
Next Article Inshuti Yawe Ishobora Kugukoresha Ibyaha-Umukozi Wa RIB Aburira Urubyiruko
1 Comment
  • Mugabushaka says:
    27 April 2022 at 4:28 pm

    Ni uko sha abandi bari guhonyorwa n’inzara, abantu bacye batunze amamiliyoni y’amadolari!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?