Itsinda ry’abashoramari b’u Rwanda riyobowe na Francis Gatare uyobora RDB riri i Libreville muri Gabon kuganira n’ubuyobozi bw’iki gihugu aho bubona Abanyarwanda bafasha mu ishoramari.
Ni uruzinduko rufite ibisobanuro bikomeye hagati y’ibihugu byombi nyuma y’uko Perezida w’inzibacyuho wa Gabon witwa Gen Brice Oligui Nguema asuriye u Rwanda akaganira na mugenzi we Paul Kagame mu gihe gito gishize.
Ikindi ni uko byari bisanzwe ko u Rwanda ruganira n’abashoramari barusura ngo barushoremo imari, icyakora ubu nirwo ruri kubasanga rukaganira nabo aho babona rwashora imari, ibitekerezo bigahanahanwa.
Amakuru Taarifa ifite avuga ko ku rutonde rw’ibyo Abanyarwanda bazaganira n’abanya Gabon harimo ishoramari mu nzego z’ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Abaturage ba Gabon nabo bafunguriwe amarembo ngo bashore mu Rawanda mu nzego babona bazungukiramo.
Perezida wa Gabon Brice Oligui Nguema niwe wabanje kuganira niryo tsinda ry’Abanyarwanda baje mu gihugu cye kureba aho bashora, abashimira kuba baragize icyo gitekerezo.
Mu biganiro yagiranye nabo batinze ku kamaro karambye ubwo bufatanye buzagirira ibihugu byimbi mu bucuruzi n’ubundi butwererane mu ngeri zitandukanye.
Ni ibiganiro kandi biri mu mujyo w’ibyo Abakuru b’ibihugu byombi baganiriyeho ubwo Oligui Nguema yazaga i Kigali agahura na Paul Kagame.
Uruzinduko rw’intumwa ziyobowe na Francis Gatare ni intambwe yerakana ko ibiganiro hagati y’Abakuru b’ibihugu byombi bitangiye gutanga umusaruro mu gukomeza umubano n’ubutwererane hagati ya Kigali na Libreville.