Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Bagiye Muri Gabon Gushaka Aho Bashora Imari
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Abanyarwanda Bagiye Muri Gabon Gushaka Aho Bashora Imari

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 January 2024 7:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Itsinda ry’abashoramari b’u Rwanda riyobowe na Francis Gatare uyobora RDB riri i Libreville muri Gabon kuganira n’ubuyobozi bw’iki gihugu aho bubona Abanyarwanda bafasha mu ishoramari.

Ni uruzinduko rufite ibisobanuro bikomeye hagati y’ibihugu byombi nyuma y’uko Perezida w’inzibacyuho wa Gabon witwa Gen Brice Oligui Nguema asuriye u Rwanda akaganira na mugenzi we Paul Kagame mu gihe gito gishize.

Ikindi ni uko byari bisanzwe ko u Rwanda ruganira n’abashoramari barusura ngo barushoremo imari, icyakora ubu nirwo ruri kubasanga rukaganira nabo aho babona rwashora imari, ibitekerezo bigahanahanwa.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko ku rutonde rw’ibyo Abanyarwanda bazaganira n’abanya Gabon harimo ishoramari mu nzego z’ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Abaturage ba Gabon nabo bafunguriwe amarembo ngo bashore mu Rawanda mu nzego babona bazungukiramo.

Perezida wa Gabon Brice Oligui Nguema niwe wabanje kuganira niryo tsinda ry’Abanyarwanda baje mu gihugu cye kureba aho bashora, abashimira kuba baragize icyo gitekerezo.

Mu biganiro yagiranye nabo batinze ku kamaro karambye ubwo bufatanye buzagirira ibihugu byimbi mu bucuruzi n’ubundi butwererane mu ngeri zitandukanye.

Ni ibiganiro kandi biri mu mujyo w’ibyo Abakuru b’ibihugu byombi baganiriyeho ubwo Oligui Nguema yazaga i Kigali agahura na Paul Kagame.

Uruzinduko rw’intumwa ziyobowe na Francis Gatare ni intambwe yerakana ko ibiganiro hagati y’Abakuru b’ibihugu byombi bitangiye gutanga umusaruro mu gukomeza umubano n’ubutwererane hagati ya Kigali na Libreville.

Francis Gatare niwe uyoboye itsinda ry’Abanyarwanda bagiye kuganira na Gabon ku ishoramari
Baganiriye aho babone u Rwanda rwashora imari muri Gabon
TAGGED:featuredGabonGatareIshoramariKagameKigaliLibrevilleNguemaRDBRwandaUbutwererane
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Seminari Nkuru Ya Kabgayi Yahawe Umuyobozi Mushya
Next Article Umunyarwanda Ernest Rwamucyo Yatorewe Kuyobora Inama Y’Ubutegetsi Ya UNICEF
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Indonesia: Umutingito Wateye Tsunami Yishe Abantu 248

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?