Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Barenga 617 Bahitanywe N’Impanuka Mu Mwaka Wa 2022- Polisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abanyarwanda Barenga 617 Bahitanywe N’Impanuka Mu Mwaka Wa 2022- Polisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 December 2022 7:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yasabye abamotari n’abandi bakoresha umuhanda kwitwararika bakirinda icyateza impanuka kuko kuva umwaka wa 2022 watangira kugeza kuri uyu wa Kane taliki 08, Ukuboza, 2022 zimaze guhitana abantu 617.

IGP Munyuza avuga ko uwo mubare wagabanuka igihe cyose abakoresha umuhanda, buri wese mu rwego rwe, bakwirinda icyo ari cyo cyose cyabateza cyangwa cyateza abandi impanuka.

Yabivugiye kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo ubwo yatangizaga k’umugaragaro ubukangurambaga bwo ku rwego rw’igihugu Polisi yise ‘Gerayo Amahoro.’

Iyi  gahunda yahozeho ariko iza gukomwa m nkokora na COVID-19.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

IGP Munyuza yagize ati: “ “N’ubwo impanuka zagabanutse muri uyu mwaka ugereranije n’umwaka ushize, abantu benshi bakomeje kuburira ubuzima mu mihanda. Kuva uyu mwaka watangira, impanuka 9,468 zabaye mu gihugu hose zahitanye abantu 617.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda asaba abakoresha umuhanda kwirinda icyateza impanuka icyo ari cyo cyose

Abamotari bavuzweho kugira uruhare rugaragara muri izi mpanuka  kuko muri mpanuka 9,468 zabaye mu gihugu hose, izigera 150 zahitanye abantu zakozwe n’abamotari mu gihe impanuka zahitanye abantu 183 zagizwemo uruhare n’abatwara abagenzi ku magare.

Babita ‘abanyonzi.’

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko  kugabanuka kw’impanuka mu mwaka wa 2022  kwatewe ahanini no gushyira kamera ku muhanda zifasha mu kubahiriza umuvuduko( abaturage bazihimbye Sophia), ubukangurambaga  no guca amande abarenga ku mabwiriza agenga ikoreshwa riboneye ry’umuhanda.

Izi cameras Abanyarwanda bise Sophia zabaye ingirikamaro mu kugabanya impanuka

Yanenze abamotari n’abatwara abagenzi ku magare kubera ko uburangare bwabo no kudakenga byatumye hari ababyeyi, abana, abasore n’inkumi…bapfuye bazize impanuka zashoboraga kwirindwa.

- Advertisement -

Ati: “Mu bantu bagiye baburira ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda harimo ababyeyi ndetse n’urubyiruko, ubuzima bwabo bwagiye butikira bitewe n’uburangare bw’abamotari ndetse n’abatwara amagare mu gukoresha umuhanda. Iki ni ikibazo gikomeye kigomba kwitabwaho na buri wese ukoresha umuhanda.”

Hari abo Polisi izambura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga…

Umuyobozi Mukuru wa Polisi yaburiye abantu ko n’ubwo Polisi yibanda mu kwigisha abakoresha umuhanda , ikabibutsa akamaro ko kubahiriza amategeko n’amabwiriza arebana n’umutekano wo mu muhanda, ngo abazakomeza kubirengaho bazahanwa ndetse babe banamburwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Ngo bizakorwa mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Yihanangirije uwo ari we wese utwara ikinyabiziga yanyoye umusemburo kuko ari imwe mu mpamvu ‘zikomeye’ ziteza impanuka ‘zikomeye.’

IGP Munyuza yavuze ko nta Munyarwanda ubujijwe kunywa agasembuye ariko ko kizira kukanywa ugatwara ikinyabiziga.

Ati: “… Ubuzima bwawe n’ubw’abandi bakoresha umuhanda ni iby’agaciro. Ntukwiye guhanwa kubera kurenga ku mategeko n’amabwiriza y’umuhanda cyangwa gushyira ubuzima bwawe mu kaga ahubwo ukwiye kubyirinda ugakoresha umuhanda mu buryo butabangamiye uwo ari we wese, ugashyira umutekano imbere.”

Polisi y’u Rwanda yashatse ikoranabuhanga riyifasha kumenye niba runaka atwaye ikinyabiziga yanyoye umusemburo.

Ni icyuma umushoferi ahuhamo kikerekana igipimo cy’umusemburo uri mu mwuka yahumetse kandi umwuka umuntu ahumeka awusohora hanze uba uvuye mu bihaha bye nabyo byawukuye mu maraso ye.

Polisi yatangaje ko mu gihe gito kiri imbere izaba ifite ikindi gikoresho cy’ikoranabuhanga kiyifasha gutahura umuntu utwaye ikinyabiziga runaka yanyoye ikiyobyabwenge.

Mu Ntara zose z’u Rwanda kandi naho hasubukuwe Gerayo Amahoro.

TAGGED:featuredImpanukaMotoMunyuzaPolisiUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Myaka 8 Ba Perezida Babiri Ba Sena Y’u Rwanda Bareguye
Next Article Rwanda: Abarimu Baturutse Muri Zimbabwe Baranyomoza Iby’Uko Bafashwe Nabi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?