Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Bari Kubwirwa Iby’Icyaha Cyo Kwangiza Ibidukikije
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abanyarwanda Bari Kubwirwa Iby’Icyaha Cyo Kwangiza Ibidukikije

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 August 2023 10:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagenzacyaha bari mu Murenge wa Matyazo mu Karere ka Ngororero mu bukangurambaga bwo kubwira abahatuye by’umwihariko n’abandi Banyarwanda muri rusange ibyerekeye ibyaha byo kwangiza ibidukikije.

Kwangiza ibidukikije biba icyaha gikomeye kubera ko ingaruka zabyo ziva ku bantu bake bagikoze zikagera no ku bandi bari hafi cyangwa kure y’aho icyaha cyakorewe.

Abaturage babwiwe ko iyo umuntu arinze ibidukikije kwangirika bimugirira akamaro ariko bikakagira n’abandi ndetse n’abazabaho mu gihe kinini kiri mbere.

Abo muri Matyazo babwiwe ko hari amategeko ahana abangiza ibidukikije bityo basabwa kubyirinda no gukumira ko hari abandi babyangiza.

Umwe mu bakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha witwa Umutesi Kabaka yabwiye abo baturage ati: “ Abantu benshi ntibazi ko ibyo ari ibyaha ku buryo usanga babikora nk’uko byahoze cyangwa bagahishirana ariko bakwiye kubyirinda kuko  itegeko  ryo rirahari kandi ntawe ukwiye kwitwaza ko atarimenye, niyo mpamvu turi kuribasobanurira.”

Umukozi mu ishami ry’ubugenzacyaha rishinzwe gukumira Ntirenganya Jean Claude yabwiye  abaturage ko kurengera no kurinda ibidukikije badakwiye kubyumva nk’itegeko gusa ahubwo ari n’inyungu ku nyoko muntu muri rusange.

Ati: “Tuvuge nko gucukura amabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibitaka imvura irabimanura bikagenda byangiza imirima, byagera mu bishanga hakuzura umugezi ugasibamwa, tukabura ibihingwa, amazi twari dufite tukayabura.”

Umukozi mu ishami ry’ubugenzacyaha rishinzwe gukumira ibyaha Ntirenganya Jean Claude

Yabahaye n’urugero rw’imyotsi ihumanya ikirere kandi icyo kirere ari cyo kivamwo umwuka abantu, amatungo n’ibimera…bakenera mu guhumeka.

Amategeko abivugaho iki?

Itegeko N°48/2018 RYO Ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije mu Ingingo ya 51 ivuga ko “Umuntu wese wituma, wihagarika, ucira, uta ikimyira n’undi mwanda ukomoka ku bantu ahantu hatabugenewe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 FRW) kandi ashobora gutegekwa gusukura aho hantu.”

Ingingo ya 52, ivuga ko “Umuntu wese utwika imyanda yo mu rugo binyuranyije n’amategeko, ibiyorero, amapine na pulasitiki, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri na bitanu (25.000 FRW).”

Ingingo ya 59, ivuga ko “Umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).”

Ingingo ya 58 ivuga ko “Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).”

TAGGED:AbagenzacyahaAbaturagefeaturedIbidukikijeIbyahaNgororeroRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umwami Wa Jordanie Yakiriye Minisitiri Biruta
Next Article FBI Yishe Umugabo Wari Uherutse Gutera Ubwoba Biden
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

Abasirikare N’Abapolisi B’u Rwanda Bari Muri UN 

Guverinoma Ya DRC Irashaka Kwisubiza Uvira Mu Buryo Bwuzuye

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasenateri Barashaka Kumenya Uko Ubworozi Bw’u Rwanda Bubungabunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Yajyanywe Kuri RIB Nyuma Yo Gushaka Kwiyahura Bikanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?