Abanyarwanda Batanga Umusaruro Ugereranyije Nibyo Bize Ni Mbarwa

Banki y’Isi yasohoye icyegeranyo ku bumenyi n’ubushobozi abaturage bafite ngo batange umusaruro ku isoko ry’akazi hagendewe ku mashuri bize.

Bikubiye mu cyegeranyo kiswe Human Capital Index kigaragaza ibipimo by’uburyo ibihugu bitegura abaturage mu burezi n’ubuzima muri rusange ngo bazavemo ingirakamaro ku buzima bw’ibihugu byabo.

Urebye  uko imibare ivuga ku Rwanda ihagaze, ubona ko umwana wavukiye kandi akigira mu Rwanda ku rwego rwiza,  bikanamuhira ntarwaragurike, aba afite amahirwe yo kuzatanga umusaruro ku bukungu bw’igihugu ungana na 38% yonyine.

Urugero rutangwa ruvuga ko mu  mwaka wa 2018, umwana w’Umunyarwanda watangiye  amashuri afite imyaka ine y’amavuko yabarirwaga  imyaka 6.6 gusa iyo myaka yariyongereye igera kuri 6.9 kuri 6.9.

- Kwmamaza -

Aha ngo byasabaga ko umwana arangiza kwiga ataragira imyaka 18 y’amavuko.

Impamvu yabyo ni uko abinjiraga mu mashuri abanza baba ari benshi( n’ubu niko bimeze) ariko bakagabanuka uko imyaka itambuka.

Abinjira baba bangana na 135% ariko bakajya kugera muri tronc commun ari 46%.

Hari abava mu mashuri kubera impamvu zitandukanye.

Abana binjira amashuri abanza baba bangana na 94% ariko bakajya kuyarangiza bangana na 76% kandi abenshi mu bava mu mashuri abanza ni abahungu kuko bafite 62.6%.

Banki y’isi mu gusuzuma umusaruro umuntu wize atanga, yaje kubona ko mu mwaka wa 2018 umunyeshuri mu by’ukuri yabaga yarize imyaka 3.8 mu myaka 6.6 yamaze yicaye ku ntebe y’ishuri.

Bishatse kuvuga ko yamaraga hafi ½ cy’imyaka yize ari ‘gushyushya intebe’.

Mu mwaka wa 2020, umusaruro w’umunyeshuri wagaragazaga ko yabaga yarize imyaka 3.9 mu myaka 6.9 yamaze mu ishuri.

Mu yandi magambo, abarimu n’abanyeshuri bose bajya ku ishuri ariko ntibakore icyabazanye ‘mu by’ukuri’.

Birashoboka ko iyo ari yo mpamvu hari abantu benshi bagorwa no kubona akazi kandi barize.

Hari n’abatazi kwandika ibaruwa isaba akazi, abandi ntibashobore gusobanura haba mu Kinyarwanda( ururimi rwabo gakondo) cyangwa mu rundi rurimi rw’amahanga ibyo bavuga ko bize kandi bazi.

Ikindi ni uko hashobora kuba hari n’abafite impamyabumenyi z’incurano zemeza ko bize ibintu runaka kandi ko babitsindaga neza.

Hari inkuru uherutse kuvuga kuri umwe mu bahoze bakora mu buyobozi bukuru bwa Minisiteri y’uburezi wavuzweho gucura Diplôme.

Ibindi  bamwe batanga bitera icyo kibazo ni uko amashuri y’incuke henshi ari bwo yabaga agitangira kandi abarimu benshi bakaba batarize inderabarezi.

Ubwo yavugaga kuri iki kibazo, Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga Urubyiruko n’Umuco mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda Depite Rubagumya Furaha Emma, yagaragaje ko ibipimo by’umusaruro w’uburezi bigaragaza ko uri hasi cyane nyamara amavugurura yakozwe yakabaye yarabizamuye.

Ati: “Ibipimo bijyanye no guta ishuri, gusibira, abanyeshuri baba bafite ubumenyi buke mu gusoma no kubara cyangwa se mu rurimi rw’Icyongereza, ibintu bijyanye n’imyaka abana biga, ibyo bipimo iyo ubirebye muri raporo zitandukanye ubona bidasa neza. Bimwe biba biri mu muhondo ibindi bikaba mu mutuku kandi ubundi iyo ugabanyije ubucucike mu ishuri, ukagabanya abana imbere ya mwarimu umusaruro wakabaye ko abana benshi muri bo bashobora kwiga bakamenya ntibanasibire”.

Mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 imibare y’abana bataye ishuri yageze kuri 9.2% ivuye kuri 10.3% mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021.

Imibare y’abasibiye  mu mwaka wa 2021/2022 yageze kuri 14.3% ivuye kuri 8.3% mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021.

Ni bwikube kabiri.

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza bavuye kuri miliyoni 2.5 mu mwaka wa 2017 bagera ku barenga miliyoni 2.8, na ho uw’abo mu mashuri yisumbuye wavuye ku bantu 531.377 ugera ku bantu 729.998 mu mwaka wa 2023, bigaragaza ubwiyongere bwa 37,4%.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edoard Ngirente aherutse kumara impungenge Abadepite ko impinduka zakozwe kandi zigikorwa mu burezi bw’u Rwanda ari ingirakamaro kandi zizafasha mu kurushaho kubuteza imbere.

Icyo asaba Abanyarwanda muri rusange ni ukwihangana bakazareba uko umusaruro izaba umeze mu gihe gito kiri imbere.

Kugeza ubu abarimu 132 baturutse muri Zimbabwe bari gufasha mu kwigisha Icyongereza abo mu mashuri nderabarezi 16 ari hirya no hino mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version