Umunya Botswana Yashyiriweho Kuyobora Ikigo Nyarwanda Cy’Imari N’Imigabane

Thapelo Tsheole wari usanzwe ari umuyobozi mukuru w’ikigo cya Botswana gishinzwe imari n’imigabane yahawe uyobora ikigo gikora iyo mirimo mu Rwanda kitwa Capital Market Authority, CMA.

Mu minsi 30 nibwo azatangira imirimo ye, akaba yari amaze imyaka umunani akora aka kazi iwabo.

Tsheole yari asanzwe ayobora n’Ishyirahamwe rihuza amasoko y’imari n’imigabane muri Afurika yibumbiye mu kitwa ASEA.

Thapelo Tsheole uhawe iyi mirimo yo kuyobora CMA afite ubunararibonye bw’imyaka 20 muri uru rwego.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi rusange yakuye muri Kaminuza ya Botswana.

Thapelo Tsheole

Tsheole afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bucuruzi mu bijyanye n’isoko ry’imari yakuye muri Kaminuza ya Rhodes yo muri Afurika y’Epfo.

Afite ubumenyi kandi mu bushabitsi yakuye muri Kaminuza ya Cape Town n’aho ni muri Afurika y’Epfo.

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rikomeje gutera imbere kuko mu mwaka wa 2023 amafaranga yarinyuzemo  mu bikorwa bitandukanye yageze kuri miliyari Frw 500.

Kugeza ubu ririho ibigo 10 byarizanyeho imigabane yabyo, birimo bitanu byo mu Rwanda ndetse n’ibindi bitanu byo mu Karere ruherereyemo.

Byiyongeraho ibigo bibiri byashyize impapuro mpeshwamwenda kuri iri soko, agaciro kabyo kakiyongeraho n’impapuro mpeshwamwenda za Leta.

Bivuze ko kugeza ubu iri soko ribarura agaciro ka miliyari $ 5 zirenga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version