Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Batunze Nomero Ya 078830…Baraburirwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Abanyarwanda Batunze Nomero Ya 078830…Baraburirwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 June 2025 6:10 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rurasaba abaturage bafite Nomero itangizwa na 078830…kugira amakenga ku babahamagarira kugira ibyo bakora biyita abakozi b’ibigo by’itumanaho.

Abo bantu RIB ivuga ko ari ‘abatekamutwe’ bagamije kubiba amafaranga yabo.

Hari ibirego uru rwego rumaze iminsi rwakira bya bamwe bibwe cyane cyane kubera ko babaga bahugiye mu zindi nshingano, ntibagire amakenga bagakora ibyo abatekamutwe bababwira.

RIB itanga urugero rw’uko hari uguhamagara yiyita umukozi wa MTN akakubwira ko hari amafaranga ayobeye iwawe cyangwa ko ngo hari amafaranga abajura bacishije kuri nimero ye, icyo gihe uwo uguhamagaye akakubwira ko amafatanga afungiye kuri konti yawe ya Mobile Money kandi ko kugira ngo ifungurwe hari imibare ukanda.

Uwo muntu RIB yita umutekamutwe ahita yihutira kukubwira imibare ukanda kugira ngo abashe kuguhindurira umubare w’ibanga, bikarangira amafaranga wari ufiteho ayatwaye iyo utagize amakenga ngo utahure ko ari umujura.

Mu ibazwa rya bamwe mu bafatiwe muri ubu bujura, bavuze ko akenshi usanga abakoresha imirongo irimo izi nimero usanga ari abantu bikekwa ko bafite inshingano nyinshi kandi bagira amafaranga bityo batagenzura ibyo babwirwa gukora kubera umwanya muto.

RIB irasaba abantu bose kujya bakurikira ibiganiro bitangwa kuri ubu bujura kuko bigaragaza amayeri atandukanye akoreshwa n’aba bajura n’uburyo abantu babwirinda.

Abakora ubu bujura nabo basabwa kubihagarika bagashaka amafaranga mu buryo bwemewe n’amategeko kuko ibyo bakora bigize icyaha cyo kwihesha ikintu cyundi hakoreshejwe uburiganya.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

TAGGED:abatekamutweAbaturageAmafarangafeaturedTelefone
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburayi: Ubushyuhe Bwazamutse Ku Kigero Kidasanzwe
Next Article DRC: Muri Ituri Hadutse Inyeshyamba Zitwa Zaїre
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?