Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Benshi Bafungirwa Ubujura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutabera

Abanyarwanda Benshi Bafungirwa Ubujura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 September 2024 3:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo hatangizwaga umwaka wahariwe ubucamanza, ubuyobozi bukuru mu bucamanza bw’u Rwanda bwatangaje ko ubujura ari bwo bwa mbere butera Abanyarwanda benshi kujya muri za gereza.

Ibindi byaha bikorerwa mu Rwanda ku bwinshi ni ugukubita no gukomeretsa.

Umushinjacyaha Mukuru Habyarimana Angélique yavuze ko mu mwaka wa 2023-2024, urwego ayobora rwakiriye amadosiye 93,493, ruyatunganyamo  90.079 angana na 99.5% akaba yarafatiwe umwanzuro.

Muri yo ayaregewe inkiko ni 46,018 naho ashyinguwe ni 44,061  ku mpamvu zitandukanye harimo amahazabu, kumvikanisha urega n’uregwa n’izindi mpamvu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko mu madosiye yaregewe inkiko mu mwaka urangiye agera ku 46,018 yari akurikiranywemo abantu bagera ku 61,610.

Muri bo abari bafunzwe ni 29,559 bingana na 48%, naho  abagera kuri 32.051 bakurikiranwa badafunze bakaba bangana na 52%.

Habyarimana avuga ko kugeza ubu ikigero cy’abakurikiranywa n’ubushinjacyaha bukuru kigaragaza  ko abangan ana  46.7% bari hagati y’imyaka 18-30 bivuze ko abantu  78% by’abakurkiranywa bose bari munsi y’imyaka 40.

Umushinjacyaha Mukuru Habyarimana Angélique

Ibi kandi birumvikana kuko Abanyarwanda benshi bakiri bato ugereranyije.

Kuba abantu benshi bakurikiranywe mu nkiko bakiri bato  ni igihombo ku gihugu kuko baba bagifite intege zo gukora.

- Advertisement -

Ati “…Mu ngamba zitandukanye zigomba kunozwa n’inzego zose zibishinzwe,harebwa uburyo uru rubyiruko rwakwitabwaho maze ijanisha ry’abakora ibyaha rikagabanuka”.

Mu mibare yatanze Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko ibyaha bibiri gusa ari byo biza ku isonga  mu bikorwa cyane mu Rwanda ari byo ubujura, gukubita no gukomeretsa ku bushake bikaba byihariye 57% y’ibyaha byose byakozwe.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr.Emmanuel Ugirashebuja avuga ko bishimira ingamba zashyizweho zigamije gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Dr Faustin Ntezilyayo  we yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu manza z’umuryango na gahunda y’ubuhuza.

Imanza 109.691 zaciwe mu 2023/2024, zivuye kuri 76.346 mu 2019/2020.

Abacamanza na bo bafashije  ababuranyi kumvikana mu manza 950 zivuye kuri 43 mu 2019/2020.

TAGGED:featuredGukubitaUbucamanzaubujura
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ku Masoko Yo Mu Rwanda Ibiciro Byaragabanutse
Next Article Madagascar: Uwahamwe No Gusambanya Umwana Azajya Akonwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?