Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda B’i Kigali Bakoresha Icyongereza Kurusha Ikinyarwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abanyarwanda B’i Kigali Bakoresha Icyongereza Kurusha Ikinyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 February 2024 5:33 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inteko y’igihugu y’Ururimi n’Umuco itangaza ko Abanyarwanda b’i Kigali iyo bahuriye hamwe( mu nama cyane cyane) Icyongereza ari rwo rurimi bakoreshwa cyane.

Kihariye 42.6%, nyuma hagakurikiraho Ikinyarwanda gifite 15%, Igifaransa 4% n’aho Igiswayile kikagira 1.2%.

Kuri X y’iyi Nteko havuga ko uretse ibivugirwa ahahurira abantu benshi byiganjemo Icyongereza, no mu byandikwa ni uko bimeze.

Bivuze ko mu nyandiko za Leta, ibyapa, ku miti, ku matangazo agenewe abaturage akanyuzwa mu itangazamakuru yanditswe n’ibigo bya Leta(press releases) n’ibindi nk’ibyo nabyo biba byanditswe mu Cyongereza.

Ndetse ngo ku byandikwa ahahurira abantu benshi, kiri ku rugero rurenga 40% mu gihe izindi ndimi zo nta rugera no kuri 20%.

Ibi biri mu Mujyi wa Kigali ahiganje intiti kandi nizo zikora igenamigambi na politiki zose zireba igihugu.

Mu isesengura rya bamwe mu baganiriye na Taarifa, harimo ko niba hatabayeho kurinda Ikinyarwanda kandi bigakorwa n’abize, bishyira uru rurimi mu bibazo byo kuzakendera binyuze mu kwibagirana cyangwa mu kuvangwa n’izindi ndimi bigakora urundi rurimi.

Hari ubwo Perezida Paul Kagame yigeze gucyaha abayobozi muri rusange n’abayobozi bakuru by’umwihariko ngo bajye bakoresha Ikinyarwanda cyangwa Icyongereza cyangwa urundi rurimi birinda kuzivanga.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kwirinda kuvanga indimi kandi baba bavuze ururimi runaka, bakirinda kuruvanga n’urundi kandi bakaruvuga mu kibonezamvugo n’inyunguramagambo biboneye.

Amb Robert Masozera, Intebe y’Inteko y’Ururimi n’umuco
TAGGED:featuredIcyongerezaIkinyarwandaIndimiInteko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngombwa Wahimbye Indirimbo 100 Agiye Kurega Abaziyitirira
Next Article Rwanda: Ingengabihe Ya Gahunda Y’Amatora Yatangajwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuhati Polisi Ishyira Mu Kurwanya Ibiyobyabwenge Ugera Kuki?

Rwanda: Ibiza Byishe Abantu 35 Hafi Mu Mezi Abiri

Huye: Urubyiruko Rwahawe Ibibuga By’Imikino Bikozwe Na Croix Rouge Y’u Rwanda 

Ingabo Za Israel Zasanze Igitabo Cya Hitler Mu Biro Bya Hamas 

Rwanda: Abaturage Bagiye Kwegerezwa Ibigo Byigisha Ikoranabuhanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

Faye Yahuye Na Kagame Ku Munsi Wa Kabiri W’Uruzinduko Rwe Mu Rwanda

U Rwanda Na Senegal Duhuriye Ku Kwita Kuri Ejo Hazaza H’Urubyiruko- Kagame

Abanyamerika Baramagana Perezida Wabo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Ingazi: Uburyo Bushya Bwa Leta Bwo Korohereza Urubyiruko Kubona Akazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nyakarundi Yaganirije Bagenzi Be Ba Somalia Na Qatar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Abayobozi Ba Amerika Barisukiranya Muri Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Gasana Alfred Wari Ambasaderi Mu Buholandi Yagizwe Senateri

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?