Ku Kimihurura hafunguwe Resitora itegura amafunguro n’ibinyobwa bimenyerewe muri Israel. Ni Resitora yitwa Taste of Jerusalem, iyi ikaba iba mu bihugu bibamo Abayahudi benshi kandi byateye imbere ariko bifite n’umutekano.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda witwa Ron Adam niwe waraye ayifunguye ku mugaragaro.
Hari na Rabbi umuyobozi mukuru mu isinagogi rukumbi mu Rwanda riri mu gace gaturiye Star Times witwa Rabbi Chaim Bar-Sella n’umugore we Dina.
Ambasaderi Ron Adam yabwiye Taarifa ko abantu bose bahawe ikaze muri iriya resitora.
Ati: “ Nishimiye ko muri Kigali hafunguwe resitora izafasha Abayahudi baba mu Rwanda n’abandi bazava muri Israel baje gusura u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda kubona amafunguro bakunda.’
Dr Ron Adam avuga ko nawe yafashe kuri ariya mafunguro kandi ngo yamukumbuje iwabo.
Ibiribwa byitwa Kosher ni ibiribwa bitegurwa hakurikijwe uko amategeko agenga imirire y’Abayahudi ateganya.
Ahantu hambere agaragara ni mu Gitabo cy’Abalewi 14:1-21. Bigaragara kandi ni Ugutegeka 14:1-21.
Amategeko agenga Abayahudi bayita Halakha
Ijambo Kosher ni irigenekereje mu Giheburayo cyandikwa ngo /ˈkoʊʃər/.
Iri jambo mu Cyongereza rivuga ‘Fit’ ni ukuvuga umuntu utsibaze, ufite imbaraga nyazo.
Resitora ya Kosher i Kigali iri ku Kimihurura ku muhanda KG 674 st (28).
Amafoto yo muri iyi Resitora igabura iby’i Yeruzalemu