Abanyarwanda Ntibarambuka Umupaka Wa Gatuna ‘Ari Benshi’

Amakuru Taarifa ifite avuga ko n’ubwo umupaka wa Gatuna wafunguwe, ariko Abanyarwanda batarambuka ngo bajye muri Uganda ari benshi. Impamvu ngo ni uko batarapimwa COVID-19 ariko ntawamenya niba hatarimo no kugira amakenga y’uko bashobora kugirirwa nabi.

Umupaka wa Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda uhuza imirenge ya Kaniga na Cyumba mu Karere ka Gicumbi.

Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Gatuna bafunguye uyu mupaka saa sita z’ijoro nk’uko byari bitaganyijwe.

Hari umuturage uturiye umupaka wa Gatuna witwa Musangamfura watubwiye ko urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi rutaratangira neza kubera ko hakiri ikibazo cy’uko bititondewe bamwe bashobora kwanduza abandi COVID-19.

- Advertisement -
Umupaka wa Gatuna ukora ku mirenge ya Cyumba na Kaniga

Guverinoma y’u Rwanda yari iherutse gutangaza ko ku wa 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda uzafungurwa.

Ni icyemezo cyafashwe  nyuma yo gusanga hari ubushake bwo gukemura ibibazo bimaze igihe mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Ibi bibazo byatumye u Rwanda rusaba abaturage barwo kutongera kujya muri Uganda, ndetse muri Mata 2019 umupaka wa Gatuna urafungwa ngo ubanze uvugururwe, bibangamira urujya n’uruza hagati y’ibigugu byombi.

Gufungura umupaka ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uruzinduko umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagiriye mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga rifungura umupaka ryavugaga ko nk’uko byemejwe mu nama ya Kane yahuje u Rwanda na Uganda hamwe n’abahuza ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola ku wa 21 Gashyantare 2020, igihe kigeze ngo umupaka ufungurwe.

Nyuma y’inama zari zimaze igihe, iyo muri Gashyantare 2020 yari yahaye Uganda ukwezi kumwe ngo igenzure ibibazo byose u Rwanda rwagaragaje, birimo icy’imitwe irwanya ubutegetsi bwarwo ikorera ku butaka bw’icyo gihugu.

N’ubwo u Rwanda rwafunguye umupaka warwo na Uganda, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije Bwana Alain Mukuralinda yaraye abwiye RBA ko abantu bagomba gusoma itangazo ‘bakaryumva neza.’

Ati: “ Abantu bongere basome itangazo neza, niba byaravuzwe umupaka ufungurwa ugomba gufungurwa. Ibyo abantu babyumve neza. Hari amabwiriza agomba gushyirwa mu bikorwa yo kurwanya COVID-19, haba Kagitumba, haba Gatuna , haba Cyanika n’ahandi. Ayo mabwiriza agomba kubahirizwa. Ikindi kandi abantu bakomeze bazirikane ko ari intambwe itewe…”

Mukuralinda yeruye avuga ko kuba umupaka wafunguwe bitavuze ko ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda bikemutse.

Yasabye Abanyarwanda bajya muri Uganda gukomeza gushishoza.

Share This Article
2 Comments
  • Birumvikana neza rwose kuba batambuka benshi kubera ko ntawe uzi uburyo Uganda hakurya byifashe mu kuhangana nicyorezo ikindi ntawe uramenya neza niba gufungura umupaka bihagarika hakurya ibyo bamwe mu banyarwanda bahuye nabyo??

  • Ikindi twagombye kumenya covid 19 iracyahari? Kuvuga ngo haboneka urujya nuruza ngo abantu bagende ari benshi ngo kubera ko imipaka yafunguwe hashize igihe hadakora neza, nge ndumva ahubwo niyo biba biretseho gato bitabuza umubano kugaruka nkuko tuwifuza ariko hari numutekano muke windwara/virus yatubuza kwisanzura. Ibindi bihugu ahubwo byafunze imipaka yabyo kugeza mu kwa kabiri naho twebwe ubuyobozi bwiza bugerageza gukora ibishoboka ngo abantu bagende. Ibihe byiza bizaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version