Inzego Z’Umutekano Z’u Rwanda Na Uganda Ziri Mu Nama I Gatuna

Amakuru ava i Gatuna aravuga ko mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Mbere taliki 31, Mutarama, 2022 inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Uganda zahuriye ku mupaka wa Gatuna kugira ngo ziganire uko urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi rwakorwa hirinzwe ubwandu bwa COVID-19.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, iriya nama yari imaze nk’iminota 20 itangiye.

Ku ruhande rw’u Rwanda, itsinda riri muri iyi nama riyobowe na Assistant Commissioner of Police(ACP) Lynder Nkuranga usanzwe ayobora Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Mu masaha ya kare mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Abanyarwanda bari bataratangira kwambuka ari benshi.

- Advertisement -

Umunyamakuru wa Flash witwa Tite Dusabirema yabwiye Taarifa ko kugeza  abantu bavaga mu Rwanda bari mu modoka idatwaye imizigo batamererwaga kwambuka.

Keretse bacye bari batwaye imodoka zikoreye ibintu runaka.

Inama iri kubera i Gatuna ishobora kuza kwigirwamo uko kwambuka ku baturage b’impande zombi byakorwa ariko hirindwa icyatuma hagira abanduza abandi COVID-19.

Umupaka wa Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda uhuza imirenge ya Kaniga na Cyumba mu Karere ka Gicumbi.

Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Gatuna bafunguye uyu mupaka saa sita z’ijoro nk’uko byari bitaganyijwe.

N’ubwo u Rwanda rwafunguye umupaka warwo na Uganda, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije Bwana Alain Mukuralinda yaraye abwiye RBA ko abantu bagomba gusoma itangazo ‘bakaryumva neza.’

Ati: “ Abantu bongere basome itangazo neza, niba byaravuzwe umupaka ufungurwa ugomba gufungurwa. Ibyo abantu babyumve neza. Hari amabwiriza agomba gushyirwa mu bikorwa yo kurwanya COVID-19, haba Kagitumba, haba Gatuna , haba Cyanika n’ahandi. Ayo mabwiriza agomba kubahirizwa. Ikindi kandi abantu bakomeze bazirikane ko ari intambwe itewe…”

Mukuralinda yeruye avuga ko kuba umupaka wafunguwe bitavuze ko ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda bikemutse.

Yasabye Abanyarwanda bajya muri Uganda gukomeza gushishoza.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version