Abanyarwandakazi 7 Mu Bagore Bitezweho Guteza Imbere Afurika

Mu bagore 54 bo muri Afurika bagize Ihuriro rya ba rwiyemezamirimo baharanira iterambere ry’Afurika basohotse ku rutonde ntakuka rwiswe Women In Africa (WIA54), barindwi ni Abanyarwandakazi.

Women In Africa (WIA54) ni Ihuriro mpuzamahanga rigizwe n’abagore bo mu Bihugu by’Afurika bagamije iterambere ry’uyu mugabane.

Mbere y’uko batoranywamo abagore 54, hari hiyandikishije abirabura kazi bagera kuri 540 baba hirya no hino ku Isi.

Bariya 54 babaye batoranyijwe by’agateganyo ariko bakazemezwa mu buryo budasubirwaho rwagati mu Ukwakira, 2021.

- Advertisement -

Abagore batoranyijwe bafashwa mu bikorwa byabo bigamije gufasha abatuye ibihugu byabo gukomeza iterambere barimo.

Ubufasha bwatanzwe n’Ihuriro WIA54 bwafashije kugeza ubu abagore ba rwiyemezamirimo 729 gukora akazi kabo neza no gufasha bagenzi babo guhanga imiriomo igera ku 4,050.

Biteganyijwe ko bitarenze mu mwaka wa 2030, abagore 10,000 bazaba barafashijwe guhanga indi mirimo ndetse abakobwa nabo 10 000 bakaza barafashijwe guhanga imirimo ifite aho ihuriye n’ikoranabuhanga.

Abanyarwandakazi batoranyijwe ndetse n’ibigo byabo ni aba bakurikira:

  1. Marie Odile Inezaye afite ikigo kitwa OPERSI
  2. Mutoni Patience afite ikigo kitwa KOZZI HOMES
  3. Marie Salvatrice Musabyeyezu afite ikigo kitwa GO GREEN AND RESTORE AFRICA (GG&RA)
  4. Josiane Abijuru afite ikigo kitwa DUNAMIS POULTRY FARMS
  5. Tadhim Uwizeye afite ikigo kitwa OLADO BUSINESS GROUP LTD
  6. Delphine Ukwiyimpundu afite ikigo kitwa DELICIA LTD
  7. Priscilla Ruzibuka afite ikigo kitwa KI-PEPEO KIDS LTD
Abanyarwandakazi bafite amahirwe yo kuzemezwa kuri uru rutonde
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version