Abagore bafite ubumuga bwo kutabona basaba inzego bireba kongera imbaraga mu guhana ababahohotera. Babivugiye mu Ihuriro baraye bakoze ngo bigire hamwe uko ibyabo byifashe mu myaka 30 ishize n’ibyo babona ko byakorwa ejo hazaza.
Baje bahagarariye amashyiramwe 64 y’abagore bafite ubumuga bwo kutabona akorera hirya no hino mu Rwanda, bahurira mu kigo cy’amahugurwa cy’abafite ubumuga bwo kutabona kiri mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Dr. Mukarwego Betty, Perezidante w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abafite Ubumuga Bwo Kutabona-Rwanda Union of the Blind- yavuze ko ari ubwa mbere iri huriro ribaye ku rwego rw’Igihugu, akemeza ko ari umwanya wo kwicarana bakisuzuma, bakareba aho bava n’aho bageze, bigatuma bafata ingamba ziganisha umugore ufite ubumuga bwo kutabona ku iterambere rirambye.
Abagore batanze ubuhamya, bagarutse ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa ririmo kubasambanya ku gahato, ababikora bakagendera ku ngingo y’uko abahohorwa baba batabareba ngo bazavuga ngo ni runaka wampemukiye.
Umukozi mu Rwego rw’igihugu rw’Uburegenzacyaha, RIB, akaba n’Umuhuzabikorwa ku Rwego rw’Igihugu wa Isange One Stop Centre, Shafiga Murebwayire nawe avuga ko iryo hohoterwa koko rihari.
Yabwiye abo bagore ko kimwe mu byo baba bakwiye gukora ari ukuvuga ibyababayeho, ababahemukiye bagashakishwa bagahanwa.
Ati: “Abagore bafite ubumuga bwo kutabona nabo bakorerwa Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko ntibakwiye kurihishira ahubwo bagomba kurivuga bagahabwa ubufasha kandi ababahemukiye bagakurikiranwa.”
Yasabye ubuyobozi bw’Ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona kuzatekereza uko hashyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gufasha abagore bagenzi babo bahohotewe kugeza ibirego kuri RIB no ku zindi nzego.
Asanga byafasha mu gutuma bahabwa ubutabera kandi bigakorwa ntawishyize hanze ngo rubanda rumenye ko yakorewe ibyo bya mfura mbi.
Hari ibyo bashima…
Dr. Mukarwego Betty uyobora icyo bise Ubumwe Nyarwanda bw’Abafite Ubumuga yabwiye abari aho ko umugore ufite ubumuga bwo kutabona hari aho ageze mu iterambere nk’uko ari ko bimeze muri rusange ku Banyarwanda.
Ati: “Umugore muri rusange n’umugore ufite ubumuga bwo kutabona by’umwihariko, yarahezwaga ntajye mu bandi. Ntitwabashaga kwiga cyangwa guhabwa uburenganzira nk’ubw’abandi.”
Muri iki gihe, yishimira ko ibi byahindutse.
Yitanzeho urugero ko afite Impamyabushobozi y’Ikirenga( PhD) kandi afite ubumuga bwo kutabona ndetse yongeraho ko kuba afite ubumuga bwo kutabona bitamubuza kuba ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Uburezi.
Donatha Uwitonze ashima Inama y’Igihugu y’Abagore kubera ko ishyira mu bikorwa inshingano zayo binyuze mu gufatanya n’abandi.
Uwitonze avuga ko n’ubwo abagore bafite ubumuga bwo kutabona hari ababaheza, ku rundi ruhande, gukosora iyo migirire bizashingira no kuri bo ubwabo binyuze mu gukora bagatera imbere.
Ati: “Buriya iyo witeje imbere uba uteje imbere igihugu. Kera icyarangaga umuntu utabona kwari ugusabiriza, ariko ubu biri gucika kuko abagore bubakiwe ubushobozi.”
Mu kurangiza inama yari yabahuje, Mugisha Jacques, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abafite Ubumuga Bwo Kutabona, Rwanda Union of The Blind, yashimye abayitabiriye aboneraho gusaba RIB n’Inama y’Igihugu y’abagore kunga ubumwe na RUB ngo bakomeza gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byagaragajwe muri iyo nama.


