Abanyeshuri Ba ULK Bari Guhugurwa Uko Bahanga Imirimo

Muri Kaminuza yigenga ya Kigali hatangijwe ikigo kitwa Business Incubation Center kizaha abaryigamo amasomo  y’igihe gito abafasha kumenya uko bahanga imirimo.

Abanyeshuri ba Kaminuza bashaka kuzaba ba rwiyemezamirimo bazajya bahabwa ubumenyi butandukanye bw’uburyo bahanga umurimo.

Umuyobozi wa Business Incubation Center y’iyi Kaminuza witwa Gilbert Banamwana yabwiye Taarifa ko iriya Kaminuza yifuza ko abanyeshuri bayirangizamo bazajya bigishwa uko bihangira  umurimo mu rwego rwo guhangana n’ubushomeri.

Umwe mu barimu bahugura abanyeshuri mu kwihangira umurimo

Ubusanzwe iyi Kaminuza isanzwe yigisha byinshi birimo n’amasomo y’ubukungu.

- Kwmamaza -

Banamwana ati: “Iki kigo kimaze imyaka ibiri gitanga amahugurwa y’igihe gito, kigahuza ba rwiyemezamirimo na za banki ndetse n’abashoramari.”

Ba rwiyemezamirimo barakigana kikaba izindi serivisi zirimo no kumenyekanisha imisoro.

Kuri uyu wa Kane, Taliki 24, Ugushyingo, 2022  nabwo hatangijwe ikindi cyiciro cy’abanyeshuri bagomba guhabwa amahugurwa mu buryo bwo  kwihangira imirimo.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko hari amahugurwa amwe batanga ku buntu andi akishyurwa.

Buri kiciro gihuguwe kiba kigizwe n’abantu 37.

Babwiwe ko guhanga umurimo no gutuma uramba bisaba kwiyemeza no gukoresha neza ibyo ufite

Ubwo COVID-19 yadukaga mu Rwanda hari abantu 725 bari bariyandikishije ngo bazahugurwe ariko ntibyakunda.

Nyuma y’uko igenjeje amaguru make, abantu bongeye batangiye guhugurwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version