Abanyeshuri Ba UR Bongeye Guhabwa Mudasobwa Nyuma Y’Izo ‘Bagurishije’

Minisiteri y’uburezi na Kaminuza y’u Rwanda basubukuye guha laptops abanyeshuri b’iyi Kaminuza bazisabye. Gahunda yo gutanga izi mudasobwa zigendenwa isubukuwe nyuma y’uko Kaminuza y’u Rwanda ibwiye Taarifa ko hari abanyeshuri bazihawe barazigurisha.

Ignasius Kabagambe usanzwe ari umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko kuba hari abanyeshuri bagurisha ziriya mashini ari igikorwa kibi, gihombya Leta kandi kigatuma abandi banyeshuri batazabona mudasobwa mu gihe kiri imbere.

Amakuru atangazwa kuri uyu wa Kane ariko, aremeza ko hasubukuwe igikorwa cyo guha abandi banyeshuri mudasobwa zo gukoresha, zikaba zigenewe abiga ku nguzanyo ya Leta nyuma yo gusinyan amasezerano na Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere BRD muri gahunda yayo yiswe ‘Minuza.’

Gutanga izi mudasobwa byari byarahagaritswe muri Kamena, 2023, icyo gihe bikaba byaravugwaga ko mudasobwa zatangwaga zitari zikomeye bihagije ku buryo zikora akazi zagenewe.

- Kwmamaza -

Indi mpamvu yari iy’uko abanyeshuri bazigurishaga kandi bitemewe.

Abenshi muzihawe bakazigurisha bavuga ko babiterwaga n’uko babaga babuze amafaranga yo kwifashisha mu myigire yabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro Irere Claudette niwe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa

UR Irishyuza Abanyeshuri Bahawe Mudasobwa Bakazirya

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version