Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyeshuri Barohamye Mu Kiyaga Cya Kivu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Abanyeshuri Barohamye Mu Kiyaga Cya Kivu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 May 2024 3:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyeshuri babiri bigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Gihinga( Groupe Scolaire Gihinga ya mbere), taliki 17, Gicurasi, 2024 bagiye koga mu Kivu barohama mu kiyaga cya Kivu, umwe avanwamo yapfuye n’aho undi byageze kuri iki Cyumweru ataboneka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro aho iki kigo giherereye Biziyaremye Jean Baptiste, avuga ko aba banyeshuri barohamye nyuma y’uko batorotse bagenzi babo bari bajyanye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu kigo cy’amashuri abanza cya Muhororo.

Bacunze bagenzi babo ku jisho bajya mu kiyaga kwidumbaguza biza kubabyarira ibyago.

Gitifu wa Musasa ati: “Amakuru twamenye ni uko aba banyeshuri tumaze kugera aho twibukiraga ku rwibutso ruri mu kigo cy’ishuri ribanza rya Muhororo bo barebye uko basimbuka ikigo bajya koga mu Kivu ariko birangira amazi abatwaye”.

Umwe muri aba banyeshuri witwa Yamumpaye Erneste yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

Kigali Today yanditse ko Polisi ishami rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwo mu mazi ryabashije kumubona yapfuye rimukuramo ariko mugenzi we witwa Uwiringiyimana Bonaventure wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza we akaba agishakishwa.

Ibi byago byabaye bari mu gikorwa cyo kwibuka cyahuje ibigo bine mu rwego rwo gusobanurira abanyeshuri amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi  n’uburyo bagomba gukura birinda uwabashyiramo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Gitifu Biziyaremye avuga ko abantu bakwiye kwirinda kujya mu mazi igihe batazi koga kuko yica.

TAGGED:AbanyeshurifeaturedIkiyagaKivuKurohamaKwibuka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Indege Yari Itwaye Perezida Wa Iran Iravugwaho Gukora Impanuka
Next Article Gisagara: Bababazwa No Guhinga Umuceri Bakawugurishwa Bahendwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?