Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyeshuri Bo Muri Bukavu Na Goma Bagiye Gukora Ibizami
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu mahanga

Abanyeshuri Bo Muri Bukavu Na Goma Bagiye Gukora Ibizami

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 March 2025 7:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hasigaye amasaha make abanyeshuri b’i Goma n’i Bukavu bagakora ibizami by’ibyiciro by’amashuri barangije nk’uko  byemejwe na Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Willy Manzi.

Yabwiye Kivu Today dukesha iyi nkuru ko we n’abandi bayobozi bo muri iriya Ntara bamaze gushyira ku murongo ibizakenerwa byose kugira ngo ikorwa rya biriya bizamini rigende neza.

Yizera ko haba muri Goma no muri Bukavu, ibizamini bizakorwa neza nta kidobya iyo ari yo yose.

Ati: “ Kuri uyu wa Mbere amashuri yose azafungura kandi abana bazakora ibizami nta kidobya na mba!”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni inkuru nziza ku babyeyi bari bararangije kwiheba; bibaza uko abana babo bazimuka bava mu  cyiciro kimwe cy’amashuri bajya mu kindi.

Benshi muri bo bumvaga ko amashuri abana babo bize mu myaka irenga ibiri intambara imaze muri biriya bice yabaye impfabusa.

Imyiteguro mu nzego zose irakomeje, haba mu basirikare, abayobozi n’abarimu, byose bigakorwa hagamijwe ko ibizamini bizakorerwa igihe kandi mu buryo butunganye.

Abavuga ibyo gukora biriya bizami, ku rundi ruhande, bazi neza ko mu minsi mike ishize i Bukavu haturikiye igisasu kica abantu 11 bari baje kumva imigabo n’imigambi Corneille Nangaa uyobora AFC/M23 afitiye abatuye uyu murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ni igikorwa cyakuye benshi umutima, abakoresha imbuga nkoranyambaga babanza gukekeranya ko cyatezwe n’ingabo z’Uburundi.

- Advertisement -

Nyuma haje kumvikana ijwi ry’umuntu uvuga Igiswayili wiyitaga ko ari we muyobozi wa Wazalendo muri  Bukavu wavugaga ko ari bo bateze icyo gisasu.

Yavugaga ko icyo gisasu ari icya mbere mu bindi byinshi bazatega, akaburira abayobozi ba M23 mu nzego zose ko bibeshye ko Bukavu ari kimwe na Goma.

Ati: “[…] Ubwo mwari muri i Bukavu twababwiye ko turi kumwe namwe ntimwabyemera ariko ubu noneho mwabibonye ko duhari n’imizi n’imiganda kandi abantu nka Corneille Nangaa n’abandi nkawe tuzabahiga kugeza tubafashe, aho bazashaka guca hose, haba ku butaka cyangwa mu mazi tuzabafata. Imodoka, ubwato cyangwa indege bazakoresha batembera muri Bukavu tuzabitwika.

Guhera ubu Bukavu ni nka Libya, Bukavu ni nka Gaza; niba ibintu bigomba kuba bibi; nimureke bibe bibi kandi ubu ntabyo kubivugana ikinyabupfura cyangwa kwigengesera ukundi’’.

Kuri uyu wa Mbere tariki 03, Werurwe, 2024, nibwo bizagaragara niba ibikubiye mubyo  AFC/M23 yatangarije Kivu Today byo kuzakoresha abana ibizamini nyuma yo gusubira kwiga bizaba impamo.

TAGGED:AbabyeyiAbanaAbanyeshuriAmashuriBukavufeaturedGomaIbizamiManziWilly
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article M23 Yashyikirije u Rwanda Abarwanyi Ba FDLR Yafashe
Next Article DRC: Minisitiri W’Intebe Yatangije Ubukangurambaga Burwanya u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?