Mu rwego rwo kubafasha kugabanya ibilo no gushobora gukora akazi neza, Perezida wa Tanzania Nyakubahwa Samia Suluhu Hassan yategetse ko abapolisi babyibushye basubizwa mu myitozo.
Suluhu yabivugiye mu muhango wo guha abapolisi bashya uburenganzira bwo gutangira gukora akazi kabo wabereye ahitwa Boma Kichaka Miba muri Tanga.
Yagize ati: “ Ubwo nitegerezaga abapolisi bari kwiyereka, nabonye bamwe muri bo bafite inda ibyibushye kandi ibyo sibyo. Ntabwo tugomba kugira abapolisi bafite inda iteye ityo.”
Umukuru wa Tanzania yahise ategeka ko abapolisi bafite icyo kibazo basubizwa ku ikosi kugira ngo bakore imyitozo izatuma bagira umubiri umeze neza, ubemerera gukora akazi kabo neza.
The Citizen Digital ivuga ko Suluhu atangaje ibi hashize igihe gito yirukanye uwari Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Tanzania ahita amugira Ambasaderi wayo muri Zimbabwe.
Icyakora amakuru avuga ko yamwirukaniye ko yari afite amateka mabi y’ubugizi bwa nabi.
Yitwaga IGP Simon Sirro.