Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abapolisi Bacunga Umutekano Bakoresheje Moto Bongererewe Ubumenyi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Abapolisi Bacunga Umutekano Bakoresheje Moto Bongererewe Ubumenyi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 March 2024 11:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu kigo cya Polisi gitoza abapolisi kiri mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana haherutse kurangizwa amahugurwa y’abapolisi  20 bakoresha moto mu gucunga umutekano wo mu muhanda. Bahuguwe ku bufatanye na Polisi yo mu Butaliyani.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano wari kumwe n’uhagarariye Carabinieri, Col. Francesco Sessa n’ umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti.

DIGP Sano yavuze ko amahugurwa ari ingenzi mu kuzamura ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda kugira ngo abapolisi bakore akazi kabo neza.

Ati: “Binyuze mu mahugurwa abakozi bo mu nzego zitandukanye babasha kugera ku rwego rw’imikorere inoze, ubunyamwuga no kurushaho kugendera ku ntego z’urwego bakorera”.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano

Sano avuga ko kwihuta kw’iterambere ry’u Rwanda no gufungurira amarembo abashoramari n’abashyitsi b’abanyamahanga byahaye abapolisi akazi ko kurushaho kubacungira umutekano haba mu muhanda cyangwa ahandi.

Bivuze ko ari ngombwa gukomeza kubahugura kugira ngo banoze serivisi baha abarugana.

Yagize ati:“Ku rundi ruhande, abayobozi n’abanyacyubahiro basura igihugu batumye akazi ka Polisi y’u Rwanda ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda kaguka, hiyongeraho n’inshingano zo kubaherekeza”.

DIGP Sano yasobanuye ko mu rwego rwo kuziba icyuho  cy’ubumenyi buke bamwe mu bapolisi bashobora kuba bafite, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Carabinieri yo mu Butaliyani yateguye aya masomo.

DIGP Sano yashimiye Guverinoma y’u Butaliyani na Carabinieri ku musanzu batanga mu rugendo rwo guteza imbere ubunyamwuga bw’abapolisi b’u Rwanda ndetse no kuboherereza abarimu b’inzobere.

Mu butumwa yatanze muri uyu muhango, Col. Francesco Sessa wari uhagarariye Carabinieri mu Rwanda yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku mbaraga zishyirwa mu gushyigikira amahugurwa hashakishwa ibikoresho bikenerwa mu migendekere myiza y’amahugurwa.

Yashimiye abarimu batanze amahugurwa n’abanyeshuri bayitabiriye ku bwitange, ikinyabupfura no guhanga udushya bagaragaje byatumye amahugurwa agenda neza.

Polisi y’u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani basanganywe ubufatanye mu bikorwa bitandukanye.

Mu gihe cy’ibyumweru bine bari bamaze mu mahugurwa yo ku cyiciro cyisumbuye ajyanye no gucunga umutekano wo mu muhanda bifashishije amapikipiki, abapolisi bahawe amasomo yihariye.

Ayo masomo ni tekinike zo gutwara moto, guhagarara bitunguranye no kugendera ku muvuduko wo hejuru, kwirinda kugongana igihe bakurikiranye, guherekeza abanyacyubahiro, kugenda ari babiri no kugendera mu itsinda, tekiniki zo kugenzura ibinyabiziga mu muhanda n’ibindi.

TAGGED:AmahugurwaButaliyaniMotoPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abashakashatsi Ku Mateka Babangamirwa N’Amikoro Make
Next Article Kagame Yakiriye Abayobozi Ba BAL
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

‘Body Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Chameleone FM: Radiyo Chameleone Agiye Gutangiza i Bujumbura

40.1% By’Abatuye Kigali Batuye Mu Kajagari- Meya Dusengiyumva

Impyisi: Inyamaswa Y’Ingirakamaro Nubwo Yangwa 

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Yatemye Ushinzwe Umutekano Baramurasa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abasirikare N’Abapolisi B’u Rwanda Bari Muri UN 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umutekano Mu Muhanda Uvuze Byinshi – Minisitiri Biruta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kirehe – Polisi Yarashe Uherutse Kwica Umumotari Akamwambura Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?