Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abapolisi Bagiye Kujya Mu Butumwa Bw’Amahoro Bibukijwe Ibyo Kwirindwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abapolisi Bagiye Kujya Mu Butumwa Bw’Amahoro Bibukijwe Ibyo Kwirindwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 May 2022 10:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi Mukuru  wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye yibukije abapolisi 140 bagiye gusimbura baganzi babo muri Repubulika ya Centrafrique ko ikinyabupfura, umurava no kubaha abo bashinzwe kurinda ari indangagaciro nkuru muri Polisi y’u Rwanda.

Iritsinda rigiye muri Centrafrique riyobowe na Chief Superintendent of Police ( CSP) Vincent B Habintwari .

Risimbuye irindi ryari rimaze umwaka mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.

Ku rundi ruhande ariko,  Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Centrafrique, Hon. Prof. Simplice Mathieu Sarandji na Minisitiri w’intebe Félix Moloua baraye  basezeye ku bapolisi b’u Rwanda barangije akazi ko kugarura amahoro muri kiriya gihugu.

Bagize itsinda  rya RWAPSU 1-VI ryitegura kurangiza inshingano zaryo mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye, MINUSCA, babashimira akazi bakoze mu mwaka bamaze muri iki gihugu bahabungabunga amahoro.

Umuhango wo kubasezera wabaye  mu bice bibiri.

Igice cya mbere ni  aho Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Centrafrique Hon. Prof. Simplice Mathieu Sarandji yakiriye mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko abapolisi  30 ba RWAPSU  abashimira uko bitwaye mu kazi kabo mu gihe cy’umwaka wose bamaze bamucungira umutekano.

Ikindi gice ni icy’aho Minisitiri w’intebe Félix Moloua nawe yakiriye abapolisi 27 ba RWAPSU basanganywe inshingano zo kumucungira umutekano.

Abapolisi b’u Rwanda bashinzwe gucunga umutekano w’abayobozi bakuru ba Centrafrique bayobowe na  Assistant Commissioner of Police (ACP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo.

Yashimiye ubuyobozi bwa Centrafrique bwakoranye neza na Polisi y’u Rwanda mu kazi kayo ngo igere ku nshingano yahawe.

TAGGED:CentrafriqueNamuhoranyePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Mwaka Wa 2022, Ubukungu Bw’u Rwanda Buzazamukaho 6%- Min Ngirente
Next Article U Rwanda ‘Rushobora’ Kuzasonera Umusoro Abarimu Bahembwa Make
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?