Abapolisi Bagiye Kujya Mu Butumwa Bw’Amahoro Bibukijwe Ibyo Kwirindwa

Umuyobozi Mukuru  wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye yibukije abapolisi 140 bagiye gusimbura baganzi babo muri Repubulika ya Centrafrique ko ikinyabupfura, umurava no kubaha abo bashinzwe kurinda ari indangagaciro nkuru muri Polisi y’u Rwanda.

Iritsinda rigiye muri Centrafrique riyobowe na Chief Superintendent of Police ( CSP) Vincent B Habintwari .

Risimbuye irindi ryari rimaze umwaka mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.

Ku rundi ruhande ariko,  Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Centrafrique, Hon. Prof. Simplice Mathieu Sarandji na Minisitiri w’intebe Félix Moloua baraye  basezeye ku bapolisi b’u Rwanda barangije akazi ko kugarura amahoro muri kiriya gihugu.

- Advertisement -

Bagize itsinda  rya RWAPSU 1-VI ryitegura kurangiza inshingano zaryo mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye, MINUSCA, babashimira akazi bakoze mu mwaka bamaze muri iki gihugu bahabungabunga amahoro.

Umuhango wo kubasezera wabaye  mu bice bibiri.

Igice cya mbere ni  aho Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Centrafrique Hon. Prof. Simplice Mathieu Sarandji yakiriye mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko abapolisi  30 ba RWAPSU  abashimira uko bitwaye mu kazi kabo mu gihe cy’umwaka wose bamaze bamucungira umutekano.

Ikindi gice ni icy’aho Minisitiri w’intebe Félix Moloua nawe yakiriye abapolisi 27 ba RWAPSU basanganywe inshingano zo kumucungira umutekano.

Abapolisi b’u Rwanda bashinzwe gucunga umutekano w’abayobozi bakuru ba Centrafrique bayobowe na  Assistant Commissioner of Police (ACP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo.

Yashimiye ubuyobozi bwa Centrafrique bwakoranye neza na Polisi y’u Rwanda mu kazi kayo ngo igere ku nshingano yahawe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version