Abapolisi B’u Rwanda Bagiye Kujya Muri Uganda

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yaraye abwiye abapolisi b’u Rwanda 52 bagiye kujya muri Uganda kwitabira imyitozo kuzerekana ubunyamwuga n’ubushobozi bisanzwe biranga uru rwego.

DIGP Jeanne Chantal Ujeneza

Bazitabira imyitozo ngarukamwaka ihuza inzego z’umutekano zo mu Karere k’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba izwi nka ‘East African Community Armed Forces Field Training Exercise-EAC FTX Ushirikiano Imara 2022’.

Ikorwa mu rwego rwo kureba ubushobozi bw’inzego zo mu bihugu binyamuryango no gutanga amahugurwa ahurijwe hamwe mu gutegura no kuyobora ibikorwa bihuriweho byo kugarura amahoro, gucunga ibiza, kurwanya iterabwoba no kurwanya ishimutwa ry’ubwato.

Ni imyitozo igomba gutangira taliki 27 Gicurasi kugeza ku ya 12 Kamena,2022,  ikazitabirwa abakora mu nzego z’umutekano z’u Rwanda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Sudani y’Epfo na Uganda.

- Advertisement -

Icyakora Republika iharanira Demokarasi ya Congo iherutse kwinjira muri uyu muryango ntizitabira iyi myitozo.

DIGP Ujeneza yibukije abapolisi b’u Rwanda ko aho Polisi y’u Rwanda ikandagiye hose, bayivuga ibigwi by’ikinyabupfura, ubunyamwuga no kugaragaza ubushobozi mu byo bayishinze byose.

Ati: “Abapolisi b’u Rwanda aho bari hose barangwa n’ikinyabupfura, ubunyamwuga ndetse no kugaragaza ubushobozi kandi nibyo by’ingenzi byerekana ko Polisi y’u Rwanda ishoboye.  Twizeye ko muzakomeza kubizirikana kandi mugaharanira kwitwara neza.”

Abapolisi b’u Rwanda bazaba bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) David Rukika.

ACP David Rukika

Bagabanyije mu byiciro bibiri: ikigizwe n’abapolisi 36 bayobowe na Superintendent of Police (SP) Emmanuel Iyako, bagiye mu irushanwa n’ikindi cyiciro kigizwe n’abapolisi 16 bari mu nzego z’ubuyobozi bw’iyi myitozo.

Isubukuwe nyuma y’igihe cy’imyaka itatu yari imaze itaba kubera  COVID-19.

Iheruka kuba yabereye muri Tanzania mu mwaka wa 2018, icyo gihe u Rwanda nirwo rwabaye urwa mbere mu kugaragaza ubushobozi n’ubunyamwuga.

Basabwe kuzakomeza kwereka isi ko Polisi y’u Rwanda ishoboye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version