Mu kiganiro baherutse guhabwa n’ Umuyobozi w’ubutumwa bwa UN bwo kugarura amahoro muri Centra Africa akaba n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye Dr. Mankeur Ndiaye, abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi (RWAPSU1-6) basabwe gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza.
Uriya muyobozi yababwiye ko gukomeza gukora kinyamwuga bizatuma igihugu cyabo gikomeza kugira amanota meza mu rwego mpuzamahanga .
Yakiriwe n’umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rishinzwe kurinda abayobozi bakuru witwa Chief Superintendent of Police (CSP), Innocent Rutagarama Kanyamihigo.
Yagize ati: “ Iri tsinda ryanyu turarishimira kuba ritijandika mu byaha bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitisnda n’ibindi birego. Ibi byose bituruka ku kinyabupfura mufite cyo ku rwego rwo hejuru no gukora kinyamwuga, turabasaba gukomereza aho.”
Dr. Mankeur Ndiaye n’abamwungirije babiri ni bamwe mu banyacyubahiro barindwi itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda.
Abapolisi b’u Rwanda barinda Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ubutabera n’Umuyobozi w’abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye baje mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA).
U Rwanda rwitoranyije abapolisi 140 bashinzwe kurinda abayobozi bakuru muri kiriya gihugu, muri bo abagabo ni 118 n’abagore bakaba 22.
Umuyobozi wa MINUSCA akaba n’intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa Yasuye ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu kigo bariya bapolisi bakambitsemo birimo ivuriro, basobanurirwa imikorere n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi.