Abapolisi B’u Rwanda Barinda Abayobozi Bakuru Muri Centrafrique Hari Icyo Basabwa

Mu kiganiro baherutse guhabwa n’ Umuyobozi w’ubutumwa bwa UN bwo kugarura amahoro muri  Centra Africa akaba n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye Dr. Mankeur Ndiaye, abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi (RWAPSU1-6) basabwe  gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza.

Uriya muyobozi yababwiye ko gukomeza gukora kinyamwuga bizatuma igihugu cyabo gikomeza kugira amanota meza mu rwego mpuzamahanga .

Yakiriwe n’umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rishinzwe kurinda abayobozi bakuru witwa Chief Superintendent of Police (CSP), Innocent Rutagarama Kanyamihigo.

Yagize ati: “  Iri tsinda ryanyu turarishimira kuba ritijandika mu byaha bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitisnda n’ibindi birego. Ibi byose bituruka ku kinyabupfura mufite cyo ku rwego rwo hejuru no gukora kinyamwuga, turabasaba gukomereza aho.”

- Advertisement -
Abapolisi bamwakiranye icyubahiro

Dr. Mankeur Ndiaye n’abamwungirije babiri ni bamwe mu banyacyubahiro barindwi itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda.

Abapolisi b’u Rwanda barinda Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ubutabera n’Umuyobozi w’abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye baje mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri  Repubulika ya Central  Africa (MINUSCA).

U Rwanda rwitoranyije abapolisi 140 bashinzwe kurinda abayobozi bakuru muri kiriya gihugu, muri bo abagabo ni 118 n’abagore bakaba 22.

Umuyobozi wa MINUSCA akaba  n’intumwa yihariye  y’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa Yasuye  ibikorwa  bitandukanye bikorerwa mu  kigo bariya bapolisi bakambitsemo  birimo  ivuriro, basobanurirwa imikorere n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi.

Abapolisi b’u Rwanda bakorera muri kiriya gihugu bakiriye abayobozi bakuru bo muri UN
Yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ashima uko u Rwanda rwitwara
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version