Mu ntangiriro za Nyakanga, 2025, mu Mujyi wa Kigali hazabera iserukiramuco ryiswe I Am Hip Hop Festival rizahuriramo abaraperi bakomeye na bagenzi babo, bakazaryerekaniramo ubuhanga barushanwa.
Rizabera ku kigo Institut Français du Rwanda kiri mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge hagati ya Tariki 04 na Tariki 05, Nyakanga, 2025.
Abariteguye bagize ikitwa Green Ferry Music basanzwe baharanira kuzamura impano mu njyana ya Hip Hop ikorerwa mu Rwanda.
Muri iryo serukiramuco, hazabera kandi ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro n’umuco wa Hip Hop birimo ibitaramo, amarushanwa ya breakdance[ imibyinire yo mu Burengerazuba bw’isi], imurikabikorwa, ibirori by’abavanga umuziki bita aba DJs, imideli n’ibindi.
Mu mwaka wa 2017 nibyo byatangiye ari ibitaramo bito, biraguka, ubu bisigaye ari ikintu ngarukamwaka gifasha kuzamura impano nshya no guteza imbere Hip Hop nyarwanda.
Abahanzi bamaze kwemezwa ko bazitabira iri serukiramuco kuri iyi nshuro ni Bull Dogg, P-Fla, Jay C, Barick Music, DJ Black, Sano Boi, Chaka Fella, TheDiceKid n’abandi.
Amafaranga Frw 10,000 niyo uzacyitabira azishyura muri icyo gihe cy’iminsi ibiri.
Abo mu kigo Green Ferry Music bavuga ko atari urubuga rwo kwidagadura gusa, ahubwo ari n’ahantu habera ibikorwa byo kuzamura impano z’Abanyarwanda no guteza imbere umuco wa Hip Hop mu Rwanda no mu Karere.