Abari Abayobozi Muri FDLR Bakatiwe

Abagabo batandatu bahoze ari abayobozi bo hejuru muri FDLR bakatiwe gufungwa imyaka itanu. Ni icyemezo cy’Urukiko rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Abakatiwe ni Léopard Mujyambere  bahimba izina rya Musenyeri, Mpakaniye Emélien, Ruzindana Félicien, Habimana Marc, Emmanuel Habimana na Habyarimana Joseph.

Baregwaga kuba mu mutwe w’iterabwoba n’ibyaha by’irema ry’umutwe w’ingabo utemewe ndetse n’icyaha cy’ubugambanyi.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko muri aba bagabo bahoze ari  abasirikare muri FDLR-FOCA ufite ipeti rito ari ufite irya Colonel.

Bwavugaga kandi ko mu bihe bitandukanye, bagabye ibitero ku Rwanda.

Urugero ni igitero bise “Oracle du Seigneur”.

Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha baregwa.

Bavuga ko binjijwe mu mutwe wa FDLR ku gahato katigobotorwa, ko bityo na bo bajyanwa mu ngando i Mutobo nk’abandi babanjirije muri FDLR kandi bari babakuriye.

Urukiko rwaje kwiherera rusuzuma impande zombi ruza kwemeza ko ibikorwa bariya bantu baregwaga babikoze, kandi babyiyemerera.

Abaregwa kandi ngo banemeye ko bahawe inshingano zitandukanye muri FDLR-FOCA.

Rwisunze ingingo z’amategeko, urukiko rwasanze  kuba barabaye muri FDLR bakayigumamo kugeza bafashwe n’ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bibahamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Urukiko rusanga icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe n’ubugambanyi bose kitabahama, kuko nta bimenyetso bihagije Ubushinjacyaha bwabitangiye.

Iby’uko bajyanwa i Mutobo ngo bagororwe nta shingiro bifite ahubwo ko bakwiye guhanwa.

Rushingiye ko abaregwa batagoye urukiko ndetse bikaba ari ubwa mbere bageze imbere y’inkikol inteko iburanisha yanzuye ko Léopard Mujyambere alias Musenyeri, Mpakaniye Emelien, Ruzindana Felecien, Habimana Marc, Emmanuel Habimana na Habyarimana Joseph bahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu.

Aba baburana bafungiye muri gereza ya Nyarugenge hazwi nka Mageragere, urukiko rwabasoneye amagarama y’urubanza kuko baburana bafunze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version