Abarimu 500 Bo Muri Zimbabwe Bagiye Kuza Kwigisha Abanyarwanda Icyongereza

Nyuma y’uko hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu by’uburezi hagati ya Minisiteri z’uburezi hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, ubuyobozi bwa Zimbabwe bugiye kohereza mu Rwanda abarimu 500 bo kwigisha bagenzi babo Icyongereza cya nyacyo.

Ni abarimu 500 bazaba bagize icyiciro cya mbere cy’abandi bashobora kuzoherezwa nyuma yabo.

Ikigo cy’u Rwanda kita ku burezi, Rwanda Education Board (REB), nicyo cyabitangarije The New Times ducyesha iyi nkuru.

Umuyobozi w’iki kigo witwa Nelson Mbarushimana avuga ko umubare bwa bariya barimu wemerejwe mu Nama nyunguranabitekerezo hagati y’Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere n’urwa Zimbabwe rufite izo nshingano.

- Advertisement -

Iyi nama iri kubera i Harare muri Zimbabwe.

Ni inama ya kabiri ihuje impande zombi kuko iya mbere yabereye muri Kigali Convention Center mu mwaka wa 2021.

Icyo gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abashoramari bo muri Zimbabwe ko u Rwanda rucyeneye abarimu b’Icyongereza ba nyabo.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rucyeneye abarimu b’Icyongereza cya nyacyo

Mu Cyongereza babita ‘Quality Teachers’.

Bidateye kabiri ni ukuvuga nyuma y’amezi abiri, hahise hasinywa amasezerano y’imikoranire hagati y’inzego z’uburezi mu bihugu byombi akaba yari agamije gushyiraho uburyo bunoze byazakorwa.

REB ivuga ko bitarenze muri Nzeri, 2022 abarimu 477 bazaba bamaze kugera mu Rwanda batangiye kwigisha Icyongereza nyuma hakazaza n’abandi.

Abarimu bazava muri Zimbabwe bazigisha muri mashuri yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro n’andi mashuri makuru na za Kaminuza.

Ku wa Mbere taliki 28, Werurwe, 2022 Perezida Emmerson Dambudzo Mnangagwa yitabiriye itangizwa ry’iriya Nama.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version