Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abarimu Ba Sciences Bahembewe Umuhati Wabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abarimu Ba Sciences Bahembewe Umuhati Wabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 March 2023 5:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kaminuza Nyafurika yigisha imibare na siyansi yitwa African Institute of Mathematical Sciences, ishami ry’u Rwanda, yahembwe abarimu  94 bahize abandi mu myigishirize ya science n’ikoranabuhanga.

Muri rusange, abarimu 420 nibo bahawe impamyabumenyi yemeza ko bize ikoranabuhanga ryo mu bwoko bwa ICT.

Ni  igikorwa ngarukamwaka kigamije kubashimira umuhati wabo ariko kikanabubakira ubushobozi kuko bahabwa mudasobwa.

Ibihembo byatanzwe kandi ku bufatanye n’ikigo kitwa Mastercard Foundation ndetse n’Ikigo cy’igihugu cy’uburezi, REB.

Umuyobozi wa Kaminuza Nyafurika y’imibare na sciences witwa Lydie Hakizimana avuga ko gushima mwarimu ku muhati akoresha yigisha, bimwubaka mo urukundo rwo gukomeza akazi kandi bikamwereka ko hari ababona kandi bagaha agaciro imvune akura mu kazi.

Iyi Kaminuza kandi yakoranye na Airtel Rwanda mu guha abarimu ibikoresho by’ikoranabuhanga bizabafasha mu kazi kabo.

Ibyo bikoresho birimo mudasobwa na murandasi yo gukoresha mu bushakashatsi.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda witwa Emmanuel Hamez avuga ko bahisemo gufasha abarimu kubona ziriya mudasobwa mu rwego rwo kubafasha kubona ibikoresho byo gukoresha ubushakashatsi.

Avuga ko imibare ari ingenzi muri byinshi bityo ko abayigisha bagomba gufashwa kubona ibikoresho.

Umwe mu barimu bahawe imashini n’ibikoresho by’ikoranabuhanga yashimiye ubuyobozi bw’iriya Kaminuza ndetse na Airtel kubera ko babonye umuhati akoresha mu kazi, bakabimuhembera.

Ati: ‘Numvise nishimye ubwo bampamagaraga ngo bampembe. Bizamfasha gukomeza gukora nitanga kugira ngo nteze imbere ubumenyi bw’abana nigisha.”

Mu mwaka wa 2020 abarimu 85 bahembewe akazi bakoze mu kwigisha imibare na science.

Umwaka wakurikiyeho nabwo abarimu barahembwe, kandi ibikorwa byo kubashimira bigera henshi mu gihugu.

Kugeza ubu abarimu 108 bahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’ubwoko butandukanye.

Impano zahawe abarimu bose kugeza ubu zifite agaciro ka Miliyoni  Frw 1.5.

Jean Mukunzi, umwe mu bayobozi bakuru ba AIMS Rwanda
TAGGED:AbarimufeaturedImibareKaminuzaRwandaScience
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Y’u Rwanda Yatsinze Iya Kenya Mu Mukino Wa Handball
Next Article Gitifu Yagonze Abaturage Kubera Gusinda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

AFC/M23 Ishinja Leta Ya Kinshasa Kutubahiriza Ibyo Guhana Imfungwa

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

Ubusuwisi: Abantu 40 Bahiriye Mu Kabari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bunyoni Ararembye

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

You Might Also Like

Mu Rwanda

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?