Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abarundi 60 Bashyizwe Mu Kato
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abarundi 60 Bashyizwe Mu Kato

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 November 2022 1:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mujyi witwa Busia uri muri Kenya hari Abarundi 60 barimo n’abana bashyizwe mu kato bakekwaho Ebola bavanye muri Uganda.

Igikuba cyacitse mu batuye uriya mujyi nyuma yo kubona Abarundi bageze muri kariya gace, baturutse muri Uganda mu gace kamazemo igihe karimo Ebola.

Muri Uganda n’aho bahageze baturutse  mu Rwanda aho bageze baturutse iwabo mu Burundi bahunga icyo bise ‘umutekano muke.’

Abaturage b’i Busia bavuga ko bafite impungenge z’uko hari bamwe muri bariya Barundi bageze i Busia batabanje gusuzumwa ngo harebwe niba  nta ndwara zandura bafite harimo na Ebola.

Izi mpungenge zatumye n’ubuyobozi bw’ibanze muri kariya gace bwanga kubegera ngo hato batagira uwo banduza!

Kutabegera bivuze ko bataranabururwa ngo harebwe abujuje ibisabwa bajyanwe mu nkambi y’impunzi iri ahitwa Kakuma.

Izi mpunzi zageze muri Kenya ziturutse muri Uganda zinjirira ku mupaka wa Jinja ahantu habonetse abarwanyi benshi ba Ebola.

Ni Intara iherereye mu Burasirazuba bwa Uganda.

The Nation yo muri Kenya yanditse ko ziriya mpunzi zicyambuka zikagera muri Kenya zabanje gukambika kuri station ya Polisi iri hafi aho.

Abapolisi bazisabye kuva aho ngaho zikareba ahandi zijya kubera ko bavugaga ko zishobora kubanduza.

Zimaze kubona ko ntaho zerekeza, zahisemo kujya guca ingando hafi y’umuhanda aho za  Busia.

Umwe muri bo witwa Joseline Toheyimana  yagize ati: “ Urugendo rwatugejeje inaha rwatangiriye iwacu mu Burundi, dukomereza mu Rwanda, tuhava tuza muri Uganda none ndebera tugeze no muri Kenya!”

Avuga ko muri Kenya ari ho honyine basanze bashobora kubaho batekanye, ariko ngo n’aho bahageze basanga ntibabashaka kubera kubakekaho kabutindi ya Ebola.

Ngo  ubwo bageraga muri Kenya abantu batangiye kubishisha bavuga ko bifitemo  Ebola ndetse ngo Polisi yababwiye ko bakwiye kuzinga utwabo bagasubira muri Uganda.

Mu  rugendo rwabo, aho bacaga baragendaga bagahingira abantu bakabaha amafaranga yo kugura agasabune, udukweto dushya n’ibindi by’ingenzi.

Ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka muri Kenya buvuga ko bwasabye ziriya mpunzi gusubira aho zaje zituruka kugira haboneke uburyo bwo kuzipima niba zitaranduye, ariko ziranga.

Ibi ngo nibyo byatumye Polisi izisaba kuguma aho ziri ntizizahave mu rwego rwo kwirinda ko zakwanduza abandi.

Ikindi ubuyobozi bw’uru rwego ruvuga, ni uko bariya bantu bageze muri Kenya mu buryo budakurikije amategeko bityo ko ibyabo bigomba gusuzumanwa ubwitonzi ariko hirindwa ko bagira abo banduza.

TAGGED:AbarundifeaturedKenyaPolisiRwandaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda: Hasohotse Itegeko Nshinga Ryanditswe Mu Nyandiko Y’Abatabona, Mu Rwanda Bigeze He?
Next Article Dukoresha Neza Amadolari Baduteramo Inkunga Kurusha Undi Wese – Perezida Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?