Abarundi 60 Bashyizwe Mu Kato

Mu Mujyi witwa Busia uri muri Kenya hari Abarundi 60 barimo n’abana bashyizwe mu kato bakekwaho Ebola bavanye muri Uganda.

Igikuba cyacitse mu batuye uriya mujyi nyuma yo kubona Abarundi bageze muri kariya gace, baturutse muri Uganda mu gace kamazemo igihe karimo Ebola.

Muri Uganda n’aho bahageze baturutse  mu Rwanda aho bageze baturutse iwabo mu Burundi bahunga icyo bise ‘umutekano muke.’

Abaturage b’i Busia bavuga ko bafite impungenge z’uko hari bamwe muri bariya Barundi bageze i Busia batabanje gusuzumwa ngo harebwe niba  nta ndwara zandura bafite harimo na Ebola.

- Advertisement -

Izi mpungenge zatumye n’ubuyobozi bw’ibanze muri kariya gace bwanga kubegera ngo hato batagira uwo banduza!

Kutabegera bivuze ko bataranabururwa ngo harebwe abujuje ibisabwa bajyanwe mu nkambi y’impunzi iri ahitwa Kakuma.

Izi mpunzi zageze muri Kenya ziturutse muri Uganda zinjirira ku mupaka wa Jinja ahantu habonetse abarwanyi benshi ba Ebola.

Ni Intara iherereye mu Burasirazuba bwa Uganda.

The Nation yo muri Kenya yanditse ko ziriya mpunzi zicyambuka zikagera muri Kenya zabanje gukambika kuri station ya Polisi iri hafi aho.

Abapolisi bazisabye kuva aho ngaho zikareba ahandi zijya kubera ko bavugaga ko zishobora kubanduza.

Zimaze kubona ko ntaho zerekeza, zahisemo kujya guca ingando hafi y’umuhanda aho za  Busia.

Umwe muri bo witwa Joseline Toheyimana  yagize ati: “ Urugendo rwatugejeje inaha rwatangiriye iwacu mu Burundi, dukomereza mu Rwanda, tuhava tuza muri Uganda none ndebera tugeze no muri Kenya!”

Avuga ko muri Kenya ari ho honyine basanze bashobora kubaho batekanye, ariko ngo n’aho bahageze basanga ntibabashaka kubera kubakekaho kabutindi ya Ebola.

Ngo  ubwo bageraga muri Kenya abantu batangiye kubishisha bavuga ko bifitemo  Ebola ndetse ngo Polisi yababwiye ko bakwiye kuzinga utwabo bagasubira muri Uganda.

Mu  rugendo rwabo, aho bacaga baragendaga bagahingira abantu bakabaha amafaranga yo kugura agasabune, udukweto dushya n’ibindi by’ingenzi.

Ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka muri Kenya buvuga ko bwasabye ziriya mpunzi gusubira aho zaje zituruka kugira haboneke uburyo bwo kuzipima niba zitaranduye, ariko ziranga.

Ibi ngo nibyo byatumye Polisi izisaba kuguma aho ziri ntizizahave mu rwego rwo kwirinda ko zakwanduza abandi.

Ikindi ubuyobozi bw’uru rwego ruvuga, ni uko bariya bantu bageze muri Kenya mu buryo budakurikije amategeko bityo ko ibyabo bigomba gusuzumanwa ubwitonzi ariko hirindwa ko bagira abo banduza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version